Nyanza: Minisitiri Gasinzigwa yasabye abaturage kongera amasaha y’umurimo

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa, ushinzwe akarere ka Nyanza by’umwihariko muri Guverinema yifatanyije n’abaturage b’ako karere mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2015 A abashishikariza kongera amasaha y’akazi nk’uburyo bwo kubafasha kugera ku musaruro ufatika mu byo bakora byose.

Iki gihembwe cy’ihinga A abahinzi bita umuhindo cyatangijwe tariki 09/09/2014 mu gishanga cya Busogwe gikora mu mirenge ya Busasamana, Mukingo na Kigoma mu karere ka Nyanza.

Abaturage b’iyi mirenge bifatanyije na Minisitiri Oda Gasinzigwa yabahaye impanuro zirimo kwita ku masaha y’akazi bakazinduka kare bakora. Yagize ati: “Nta kuntu mushobora kubyuka mutinze ngo saa yine nizigera mutere isuka ku rutugu maze nibirangira mwifuze gutera imbere”.

Minisitiri Oda Gasinzigwa yavuze ko amahirwe aboneka mu karere ka Nyanza arimo kuba ibihingwa bimwe na bimwe biberanye n’ubutaka bwaho ndetse hakiyongeraho n’ubushake bwa Leta mu kubafasha kubona imbuto z’indobanure n’ifumbire byose binyuze muri gahunda ya “Twigire Muhinzi” ari ibyo kuba babyaza umusaruro bita cyane ku masaha y’akazi bakayongera.

Muri ubu bushake bwa Leta yavuze ko hifuzwa ko buri muturage atera imbere akihaza mu biribwa ndetse agasagurira n’amasoko. Yabishimangiye agira ati: “Mwongere amasaha y’umurimo mukire abana bazabakomokaho nabo bazakira kuko gukira nta cyaha kibirimo”.

Nyuma y'umuganda Minisitiri Oda Gasinzigwa yasabye abaturage bo mu karere ka Nyanza kongera amasaha y'umurimo maze kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Nyuma y’umuganda Minisitiri Oda Gasinzigwa yasabye abaturage bo mu karere ka Nyanza kongera amasaha y’umurimo maze kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Aba baturage bari muri uyu muganda yanabashishikarije kwirinda amakimbirane mu miryango yabo abibutsa ko umugabo n’umugore batebereyeho kubana batumvikana. Ati: “Nta nyundo ikwiye kumvikana hagati y’abashakanye ahubwo nihumvikane iterambere ndetse no gukorera hamwe mu bwuzuzanye kuko nibyo bizabagira akamaro”.

Uyu muganda wari witabiriwe n’abaturage benshi bari baturutse mu mirenge igishanga cya Busogwe giherereyemo ya Busasamana, Mukingo na Kigoma bishimiye kuba Minisitiri Oda Gasinzigwa yaje kwifatanya nabo nka minisitiri ushinzwe akarere ka Nyanza muri guverinema bityo bamusaba kuzakomeza kubakorera ubuvugizi mu birebana n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazagabanuka ubuso bwari busanzwe buhingwaho imyumbati kubera indwara ya Kabore yafashe imyumbati mu gice kinini cy’amayaga.

Ariko nk’uko yakomeje abivuga ngo ibyo nta kibazo bizatera kuko ubuhinzi bw’iyo myumbati buzasimburwa n’ibindi bihingwa byera mu karere ka Nyanza kandi bikahatanga umusaruro ushimishije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

duhagurukire kwita ku buhinzi maze duhaze imiryango yacu tunasagurire n’amasoko

kabanza yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka