Gatumba: Abaturage basenyewe na GMC baribaza ikihishe inyuma yo kutishyurwa
Imiryango 16 yo mu karere ka Ngororero mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba imaze imyaka ibiri itegereje kwishyurwa imitungo yabo yiganjemo amazu yasenywe n’intambi zaturitswaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Maining Concession) ubu yafunze imiryango.
Hakomeje kuba kutumvikana mu kurangiza iki kibazo, cyanahagurukije inzego zitandukanye harimo ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba n’akarere ka Ngororero ndetse na minisiteri ifite ubucukuzi mu nshingano zayo hagafatwa imyanzuro yo kwishyura abo baturage ariko ntishyirwe mu bikorwa.
Nyuma y’uko iyo sosiyete ya GMC ihagaritse ibikorwa by’ubucukuzi yakoraga, muri Gicurasi 2014, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yadutangarije ko bidashoboka ko iyo sosiyete yagenda itishyuye abaturage.
Kuwa 16 Nyakanga yongeye kudutangariza ko GMC yahawe igihe cy’icyumweru kimwe ikaba imaze gukemura icyo kibazo ariko nabwo ntibyakozwe.
GMC yavugaga ko itegereje kuzana inzobere zayo mu gupima no guha agaciro amazu yaje kwemera gushyira mu bikorwa ibyo akarere kari karapimye nkuko twabitangarijwe na Ruzindana Munana Jean wasigaye ayoboye ibikorwa muri iyo sosiyete nyuma y’uko Abanyafurika y’Epfo bayiyoboraga bari baramaze gusubira iwabo.
Akarere kakoze ibarura ry’amazu y’abaturage kemeza ko koko yasenywe n’ubucukuzi bwakorwaga na GMC maze yose hamwe ahabwa agaciro k’amafaranga miliyoni mirongo ine n’ebyiri n’ibihumbi magana inani na mirongo inani n’umunani n’amafaranga mirongo itanu na rimwe (42 888 051 frw), ndetse buri muturage asinyira amafaranga ahwanye n’agaciro kahawe inzu ze zangiritse.
Kuwa 6 Kanama, iyo raporo yatangarijwe Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA, Imena Evode, maze asaba ko abaturage barangiza kwishyurwa bitarenze uko kwezi, amafaranga agakurwa ku mutungo wa GMC ukiri muri ako karere.
Nabwo ntibyakozwe ahubwo kuwa 5 Nzeri 2014, iyo miryango 16 yose ihamagazwa mu nama ku biro by’umurenge wa Gatumba maze umwe mu bayobozi b’akarere hamwe n’inzego z’umutekano maze babwirwa ko batakishyuwe ahubwo GMC igiye kubasanira amazu yangiritse.
Ubu GMC yatangiye kwegereza amabuye n’imicanga aho ayo mazu ari, ariko abaturage bo ntibakozwa ibyo gusanirwa, dore ko nyuma yo gusinyira amafaranga bagombaga guhabwa nk’ingurane bamwe muri bo bari baramaze kugura inzu ahandi ndetse hari n’abaguze ibibanza bitegura kubaka.
Bavuga ko inzu zabo zashegeshwe bikomeye n’intambi kuburyo batakwizera kuzisubiramo, kuko hari n’abari barazivuyemo ubu bakaba bakodesha.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko iki kibazo gihangayikishije intara kandi ko bakizi bagiye kugikurikirana.
Umujyanama wa minisitiri muri minisiteri ifite ubucukuzi mu nshingano zayo, we yatubwiye ko impamvu kwishyura aba baturage byahindutse ari uko akarere, GMC hamwe n’aba baturage bumvikanye muri iyo nama yo kuwa 5 Nzeri, ko bagiye gusanirwa amazu kuko imirimo yo gukorera ubucukuzi aho bari batuye yahagaze.
Yadutangarije kandi ko ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko 10 kuri 16 bahagarariye iyo miryango bemeye gusanirwa n’imirimo ikaba yaratangiye kuri uyu wa mbere tariki 8 Nzeri 2014.
Ibi ariko bitandukanye n’ibaruwa twabashije kubonera kopi iyo miryango yandikiye ubuyobozi bw’akarere kuwa 8 Nzeri 2014, abayihagarariye bose bakayishyiraho umukono, bavuga ko batishimiye ibyo basabwe kwemera muri iyo nama yabakorewe kuwa 5 nzeri, bakaba basaba kwimurwa nkuko babyizejwe kandi bakabisinyira mu nyandiko.
Icyakora umwe mu bakozi b’akarere ukurikiranira hafi iby’iki kibazo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari abayobozi mu kigo gishinzwe iterambere (RDB) baba barasabye akarere kutiteranya n’abo bashoramari bahagaritse imirimo dore ko bagiye ngo bavuga ko akarere kabananiza mu mikorere yabo, kandi bashobora gushora imari yabo ahandi mu gihugu.
Kugeza kuri uyu wa 10 nzeri 2014, nta nzu n’imwe yari yatangira gusanwa ndetse abaturage bahora hafi y’amazu yabo aho bavuga ko bashaka kubasanira ku ngufu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel, yadutangarije ko hamwe n’abahagarariye GMC, basanze nihakorwa imirimo yo gusana ayo mazu hazakoreshwa amafaranga arenga gato miliyoni 10, mu gihe hari kwishyurwa miliyoni hafi 43.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndatekereza ko akenshi usanga abantu kenshi bica ibintu kugiti cyabo atari urwego rwose,harebwe aho bipfira aba bantu bishyurwe