Karongi: Abashakanye barasabwa kureba ku mategeko mbere yo kwita ku muco mu bijyanye n’umutungo

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi barasabwa kwirengagiza ibyo umuco usaba ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore ndetse n’izungura bakamenya kandi bagaha agaciro ibyo amategeko abiteganyaho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ya hato na hato.

Mu mahugurwa yagenewe abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore, komite z’abanzu mu tugari, ubuyobozi bw’utugari tugize Umurenge wa Bwishyura ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, Inama y’igihugu y’abagore, komite z’abunzi ,ubuyobozi bw’utugari n’umurenge kimwe mu bibazo byagarutsweho nk’izingiro ry’ inkomoko mu makimbirane mu miryango ari ibiteganywa n’umuco ku burenganzira bw’umugore k’umutungo.

Bamwe mu bagore bari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi yateguwe n’umuryango Association Maison des Droits kuva tariki 08/09/2014 bavuga ko hakigaragara abagabo b’ibisambo baba bashaka kwikubira umutungo. Umwe muri bo yagize ati “Ubu tuvugana n’ahangaha ushobora kuhasanga umuntu ukivuga ati ‘ubundi nk’ubungubu umugore ambuza kwigurishiriza ikintu nka nde kandi ntacyo yazanye?’”

Cyakora ariko abo bagore bemeza ko bigenda bigabanuka bikaba bikiri mu mutwe ya bamwe mu bagabo bagitsimbaraye ku muco wakandamizaga umugore bakagorwa no kumva impinduka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, aganiriza abaturage bari bitabiriye ayo mahugurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, aganiriza abaturage bari bitabiriye ayo mahugurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko ibibazo by’amakimbirane byinshi bakira biba bishingiye ku butaka agasaba abaturage kumva ko amahirwe ari henshi aho gushakishiriza ku butaga gusa.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo gutekereza tuti kuki abantu bumva ko ubutaka ari bwo buzima? Ese udafite ubutaka ntiwabaho?” Akomeza agira ati “Ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku moko cyararangiye ahubwo ubu dufite ikibazo cy’abantu bumva ko iyo umutwaye ubutaka uba umutwaye ubuzima wamurengeraho gato akagutema akaguca akaguru, wamuca akaguru bakagushyira mabuso.”

Mu gihe iki kibazo kigaragara no kubirenganzira ku mutungo hagati y’abashakanye, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yasabye abari aho kumva ko imyumvire nk’iyo yo kubuza umugore uburenganzira ku mutungo kuko ngo nta bintu yakuye iwabo bigomba gucika.

Yagize ati “Bya bindi by’imicungire y’umutungo w’amashakanye, impano n’izungura biraza gusobanuka. Niba ushakanye n’umuntu ngo yatahanye iki? Ese ibyishimo bya buri mugoroba cyangwa buri gitondo bitewe n’igihe mutarabana wabyishyura iki?”

Mu gihe icyumba cy’amahugurwa cyahise cyuzura ibitwenge, Niyonsaba Cyriaque yabibukije ko ubundi umugabo atakagombye kujya gusesagurira umutungo w’umuryango mu kabari wenyine asize umugore yataha akamwuka umwuka w’inzoga baryamye. Ati “Buriya n’ikirere cyo hejuru y’igitanda muba mugisangiye.”

Abari bitabiriye ayo mahugurwa bafata ifoto y'urwibutso imbere y'Ibiro by'Umurenge wa Bwishyura.
Abari bitabiriye ayo mahugurwa bafata ifoto y’urwibutso imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Bwishyura.

Shyaka Rwamiheto Clément, Umukozi ushinzwe imishinga muri Association Maison des Droit akaba n’Umuhuzabikorwa by’agateganyo w’uyu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore bwo gutunga ubutaka no kububyaza umusaruro, avuga ko aya mahugurwa y’abaturage bahagaririye abandi bayateguye nyuma yo kubona ko abaturage bitita ku mtegeko cyane ahubwo ugasanga bibanda ku muco ku bijyane n’imicungire y’umutungo, impano n’izungura ahubwo ugasanga ku byo umuco wateganyaga.

Mu gihe ibi bikurura amakimbirane cyane mu ngo Shyaka avuga ko uyu muryango uhugura abaturage kugira ngo bamenye ayo mategeko kandi bayakurikize. Aho binaniranye kandi uyu muryango ngo ukaba utanga ubufasha mu mategeko.

Agira ati “Mu byerekeranye n’umutungo usanga umugabo yikubira umutungo. Dukangurira umugore kumenya uburenganzira bwe ariko n’umugabo tukamufasha kumenya uburenganzira bw’umugore we”.

Shyaka Rwamiheto kimwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura basabye abaturage bahuguye ku itegeko ry’imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura kuba urumiri rw’abandi baturage bagasobanurira abagore uburenganzira bwabo ku mutungo kandi bagafasha n’abagabo kumva ko umugore afite uburenganzira ku mutungo w’urugo harimo n’ubutaka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bwemeza ko iri tegeko ryumvikanye amakimbirane yagabanuka cyane kuko ngo ibyinshi ku bibazo bakira ari ibiba bishingiye ku butaka no ku mutungo w’abashakanye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka