Kabare: Hari kubakwa urugomero ruzatuma abahinzi bahinga batikanga imihindagurikire y’ibihe

Abahinzi basaga 500 bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza mu minsi iri imbere bazaba bahinga batikanga imihindagurikire y’ibihe bifashishijwemo n’urugomero ruri kubakwa muri uwo murenge ruzagomera amazi azifashishwa mu tugari twa Rubumba na Gitara na tumwe mu duce twegereye utwo tugari.

Umurenge wa Kabare wakunze kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuko mu bihembwe by’ihinga bishize abaturage bagiye bahinga ariko bamwe ntibagire icyo baramura kubera izuba ryabaga ryabangirije imyaka.

Urwo rugomero ruri kubakwa ngo ruzagira uruhare runini mu guhangana n’icyo kibazo nk’uko bivugwa na Emile Tuyisenge ushinzwe iterambere ry’abagenerwabikorwa mu mushinga uri kubaka urwo rugomero.

Aya ni yo mazi azagomerwa akajya yifashishwa mu buhinzi bwo kuhira.
Aya ni yo mazi azagomerwa akajya yifashishwa mu buhinzi bwo kuhira.

Avuga ko inyungu umuhinzi azakura kuri urwo rugomero icyambere ari uko mu gihe amazi abaye menshi abaturage bahita bakorerwa koperative y’ubworozi bw’amafi, ikindi ngo ni uko abantu bafite imirima mu gice cy’aho urwo rugomero ruzuhira bazajya bahinga buri gihe batikanga ikibazo cy’izuba, ibyo ngo bikazatuma mu mirima ya bo hahoramo imyaka kuko amazi azaba ahari ku bwinshi.

Biteganyijwe ko imirima iri hafi y’urwo rugomero izajya ihingwamo ibihingwa birimo imbuto n’imboga bizajya byoherezwa mu mahanga. N’ubwo abatuye muri ako gace basa n’aho bataramenya neza uburyo bazakoresha ayo mazi, bavuga ko bafite icyizere ko ari igikorwa kizabagirira akamaro kuko babwiwe ko bazajya bahinga buri gihe batagendeye ku ngengabihe y’ikirere nk’uko Nzayituriki Marie Chantal wo mu kagari ka Rubumba abivuga.

Agira ati “Ntabwo baradutegurira icyo tuzahingamo ariko iyo wumva wumva ari nk’imboga, inyanya, n’ibitunguru. Bizadufasha kubera ko ino hakunze kuba ikibazo cy’izuba, ariko kuba hagiye kuba gahunda yo kuhira igihe cyose tukamara umwaka wose dusarura ni byiza cyane”.

Izi mashini ziri gucukura ahazayoborwa amazi urugomero nirumara kuzura.
Izi mashini ziri gucukura ahazayoborwa amazi urugomero nirumara kuzura.

Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gushaka icyatuma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukomeza kwiyongera, kugira ngo bigerweho abahinzi bakaba bashishikarizwa gukoresha inyongeramusaruro.

Aha niho Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri akaba anahagarariye akarere ka Kayonza muri Guverinoma ahera asaba abanya-Kabare kubanza guhindura imyumvire bakora ubuhinzi buvuguruye, kuko n’ubwo baba bafite amazi bidasobanuye ko bahita babona umusaruro uhagije igihe batitabiriye gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro.

Ati “Ushobora kugira amazi nk’aya ngaya, ariko n’ubundi iyo uhinze nabi, iyo ukoresheje imbuto mbi, iyo udakoresheje inyongeramusaruro n’ubundi ukomeza kugira ikibazo. Impamvu dukomeza gukangurira abaturage ni ukubereka ko igikorwa kije kugira ngo batagira ihungabana ry’ikirere, ariko noneho bakagomba gushyiramo ingufu kugira ngo bahinge neza uko bikwiye”.

Minisitiri Stella Ford Mugabo uhagarariye akarere ka Kayonza muri guverinoma asaba abanya-Kabare guhindura imyumvire bakajya bakora ubuhinzi buvuguruye.
Minisitiri Stella Ford Mugabo uhagarariye akarere ka Kayonza muri guverinoma asaba abanya-Kabare guhindura imyumvire bakajya bakora ubuhinzi buvuguruye.

Uyu mushinga ni umwe mu mishinga minini y’ubuhinzi buvuguruye imaze kugezwa mu murenge wa Kabare, ukaba uhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo minisiteri y’ubuhinzi ihagarariwe n’umushinga LWH, ikigo cya NPD Cotraco ndetse n’ikigo cyitwa SNEC gifasha mu igenzura ry’uko umushinga ushyirwa mu bikorwa.

Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko imishinga nk’uyu yatangiye gukora mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, hakaba hari n’undi utaratangira gukora mu karere ka Bugesera kandi ngo hari gahunda ko n’aho itaragera izahagera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gufata amazi ni byiza cyane kuko byatangiye gukoreshwa cyera mubihugu byo mubutayu nka Egypt kandi bagiye bitanga umusaruro natwe rero dutangiye kubikora byazatanga umusaruro kandi ntibyagombera gutegereza igihe cyihinga kuko bihoraho.

Bienvenue yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

ubuhinzi bugezweho nibwo bufasha igihugu mu iterambere kimwe kandi nuko abaturage babyungukiramo kuko nabwo bubafasha kwihaza mu biribwa dore abenshi ari abahinzi

karasa yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka