Ngoma: Bane bari mu maboko ya police nyuma y’urupfu rw’umusore

Abantu bane bari mu maboko ya police station ya Kibungo, nyuma y’urupfu rw’umusore w’umurundi wakoraga akazi ko mu rugo witwa Mbonyimana Fideli w’imyaka 26.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 08/09/2014 mu kagali ka Karama mu murenge wa Kazo, ubwo bamusangaga mu nzu aho yakoraga kwa Nizeyimana Faustin, yapfuye nyuma yuko akuwe mu kabari amaze kugwa ku ntebe ku mugoroba wo kuwa 07/09/2014.

Nk’uko bisobanurwa n’abazi uyu nyakwigendera, ngo yashoje akazi ke uko bisanzwe tariki ya 07/09/2014 ubundi ajya mu busantire maze atangira kunywa inzoga azivanga (Primus na Turbo King) nyuma ngo yaje guhaguruka agira isereri ahita akubita umutwe ku ntebe atangira kuva amaraso mu mutwe.

Bagenzi be bari mu kabari ngo babonye atangiye kuva amaraso ari menshi bahise bamuterura ubundi bamujyana mu rugo aho yakoreraga kwa Faustin babimenyesha aho yakoraga mu rugo bamuryamishije basanga mu gitondo yapfuye.

Umuyobozi w’akagari ka Karama, Cyprien Nkerabahizi, nawe yemeza urupfu rw’uyu musore, aka asobanura ko uyu musore ubwo bamukuraga kuri aka kabari aho yari yakomerekeye abari bamutahanye bahuye n’umuyobozi w’umudugudu bamubwira ko yasinze abafasha ku muterura bamugeza mu rugo araryama, mu gitondo nibwo banyiri aho yabaga babyutse bamenyesha inzego z’ubuyobozi ko uyu musore bamusanze munsi y’igitanda yapfuye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umurambo w’uyu musore wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kibungo ngo ukorerwe isuzunwa harebwe mu byukuri icyaba cyamwishe.

Iperereza riracyakomeje mu gihe bane bari ku polise ngo bakorweho iperereza ku cyaba cyishe uyu musore.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka