Ruhuha: Umukobwa arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 4

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri polisi y’umurenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana w’umuhungu w’imyaka ine yari ashinzwe kurera.

Uyu mukobwa yatawe muri yombi nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana basangaga umwana wabo agitsina cye cyabyimbye ndetse kinafite udusebe niko guhita bitabaza polisi ihita imuta muri yombi nk’uko bivugwa na se w’umwana.

Ati “ubusanzwe uyu mukobwa yararanaga n’uyu mwana, ikindi kandi niwe wamwitagaho igihe cyose banasigarana mu rugo kuko twe akenshi twatahaga bitinze”.

Hagati aho uwo mwana yajyanwe gukorerwa ibizamini kugirango hamenyekane neza koko niba uwo mwana yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi uwo mukobwa arahakana ko atigeze na rimwe akoresha uwo mwana imibonano mpuzabitsina.

Polisi yo itangaza ko ibisubizo bizatangwa na muganga aribyo izashingiraho ihamya cyangwa yemeza ko uwo mwana yasambanyijwe, ndetse ikaba igikomeje iperereza.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye mu mudugudu wa Ngeruka mu kagari ka Ngeruka mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

akarere kabugesera umurege wa geruka ufite utugari tungahe?

twagirumukiza pierre yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

gutinda gutaha kwa ba mama ba bana nibyo bigiye gutuma abana babura uburere neza babaye aba kozi twisubireho nka babyeyi

kimonyo yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

uwo mukobwa nahamwa n’icyaha afungwe burundu.

GASIGWA FIDELE yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

bnze bareba neza kouwomukobwa atarengna

samson yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka