Nyabihu: Bafite icyizere cy’ejo hazaza nyuma yo kwimurwa muri Gishwati

Nyuma y’imyaka ine bimuwe muri Gishwati aho bari batuye mu manegeka, abagize amakoperative y’urubyiruko mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, ndetse no mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira bafite icyizere ko imishinga REMA yabakoreye izabageza ku buzima bwiza.

Aya makoperative yombi yorora inkoko akanahinga ibihumyo, buri imwe ikaba igizwe n’abanyamuryango 50. Nyuma yo kwimurwa, habanje igikorwa cyo kububakira amazu yabugenewe yo kororeramo inkoko n’ahazahingwa ibihumbyo, nyuma bahabwa inkoko z’amagi zo korora ndetse n’ibibumyo byo guhinga.

Umuyobozi wa Koperative ya Nyirabashenyi, Mukarugira Charlotte, yadutangarije ko bafite inkoko bahawe ubu zibarirwa muri 416.

Mu gihe gito bamaze bahawe izi nkoko, kuri ubu ngo zatangiye gutera none bagenda bagurisha amagi ariko banazishakira ibizitunga,barushaho kwiyubaka mu mushinga. Nubwo ntacyo barinjiza gifatika, umuyobozi w’iyi Koperative akomeza avuga ko mu gihe umushinga uzaba umaze kumenyera neza bazinjiza byinshi, bikanabafasha gutera imbere.

Inkoko borojwe ku nkunga ya REMA, zimwe zatangiye no gutera.
Inkoko borojwe ku nkunga ya REMA, zimwe zatangiye no gutera.

Ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, uretse uyu mushinga wo korora inkoko, aya makoperative yanakorewe umushinga w’ubuhinzi bw’ibihumyo , ubu bamaze igihe gito bawukora kandi banatangiye no gusarura ku buryo hari n’indi migina bateye itangiye kumeraho ibihumyo.

Ubu bamaze kugezwaho imigina 2000 nk’uko Musafiri Feliton, umuhinzi w’ibihumyo ukorera mu karere ka Musanze, akaba na Rwiyemezamirimo ugemurira imigina iyi koperative yabidutangarije.

Biteganijwe ko iyi koperative igomba kuzahabwa imigina 4000. Indi 4000 ikazahabwa iyo mu Bigogwe, ariko buri yose ikaba yaramaze kubona imwe muri iyi migina. Kuri ubu,ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’ibihumyo burarimbanijeku makoperative yombi.

Mukamunana Alice, twasanze ku nzu y’ibihumyo, akaba n’umunyamuryango muri iyi koperative, avuga ko ubusanzwe bakiba muri Gishwati, bitewe n’imvura nyinshi yagwaga, bahingaga ariko batizeye umusaruro neza kuko rimwe na rimwe isuri yabangirizaga ikanatwara imyaka.

Ibihumyo bimwe bongeye guhinga,byatangiye kumera.
Ibihumyo bimwe bongeye guhinga,byatangiye kumera.

Uretse ibyo bamwe muri abo bimuwe muri Gishwati banavuga ko kuba muri ako gace byari ibibazo bikomeye kuko bamwe bahasigaga n’ubuzima bitewe n’ibiza n’inkangu.

Kuva bahimurwa, bafite ikizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza buzira ibiza kandi banizeye kuzagera ku iterambere rirambye binyuze muri iyo mishinga.
Abagize aya makoperative bavuga ko kugira ngo bagere kuri iyi mishinga babikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA cyayibateyemo inkunga, kandi bakaba banabashimira cyane.

Iyi mishinga yakorewe abimuwe muri Gishwati yakozwe mu rwego rwo gufasha abimuwe kubona imirimo yababeshaho kandi ikabateza imbere itari ubuhinzi gusa kandi igakorwa n’ibidukikije bitabangamiwe nk’uko Uwizeye Henri Robert umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu abivuga.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka