Impugucye mu bihugu bigize CEPGL ziriga ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu

Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yitagura gutangira gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu, impugucye n’abashakashatsi bo mu bihugu bigize CEPGL (Rwanda, Burundi na Kongo) barimo kungurana ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu no kukibyaza inyungu bidateye ingaruka ku binyabuzima bigituyemo n’abagituriye.

Mu gihe mu Rwanda batangiye gucukura Gaz methane mu kiyaga cya Kivu, mu gihugu cya Kongo harategurwa ubucukuzi bwa Gazi, u Rwanda na Kongo bakaba bagomba gukorera hamwe mu gucunga umutungo n’umutekano byo mu nda y’i Kivu kugira ngo hatazaba ikosa ryatuma Gaz iturika ikaba yahitana ubuzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima mu karere kose.

Nubwo igikorwa cyo gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu u Rwanda rwatangiye gifatwa nko gukumira ibibazo yateza igiye yabaye nyinshi igaturika, haramutse habaye ikosa mu kuyicukura byateza ibyago akarere aho miliyoni z’abantu zabura ubuzima hamwe n’ibindi binyabuzima byose bitewe na gazi ziboneka muri iki kiyaga.

Umunyamabanga wa CEPGL (uwa kabiri uhereye ibumoso) hamwe n'abandi bayobozi mu nama iteraniye i Rubavu yiga ku mikoreshereze y'ikiyaga cya Kivu.
Umunyamabanga wa CEPGL (uwa kabiri uhereye ibumoso) hamwe n’abandi bayobozi mu nama iteraniye i Rubavu yiga ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu.

Mu myaka irenga itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gucukura Gaz Methane, ntacyo birangiza ku kiyaga ariko hacyenewe urwego rufata ibyemezo igihe cyose habaye ikibazo hatabaye gusaba izindi nzego uburenganzira kuko gutegereza bishobora gutera ibibazo; nk’uko bisobanurwa na Umutoni August Marie Christine ukuriye umushinga wo gukurikirana imiterere y’ikiyaga cya Kivu mu cyahoze ari EWSA.

Nubwo abashakashatsi mpuzamahanga bagiye bakora ubushakashatsi ku kiyaga cya Kivu n’ibirunga bavuga ko gazi iri mu kivu, imirukire y’ibirunga n’imitingito iri mu karere nta mpungenge biteye kuburyo abaturiye ikiyaga cya Kivu bahangayika, abakurikirana imibereho y’iki kiyaga bavuga ko bagomba kukitondera.

Inama ihuje abashakashatsi bo mu bihugu bigize CEPGL mu karere ka Rubavu kuva taliki 08-10 nzeri 2014, bavuga ko abantu basanzwe babana n’ibiza kandi badashobora kubihagarika, ariko ngo igikwiye ni ukumenya uburyo bakwirinda ko ingaruka zibageraho cyangwa bakaba banyirabayazana.

Zimwe mu mpugucye ziri mu nama yiga ku kiyaga cya Kivu n'imikoreshereze yacyo.
Zimwe mu mpugucye ziri mu nama yiga ku kiyaga cya Kivu n’imikoreshereze yacyo.

Prof. Dr. Sikulisimwa P. Celine, umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Repubulika iharanira demokarsi ya Kongo (ESSTE) avuga ko bikwiye ko abashakashatsi bo mu karere bahuza ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu nubwo gifite ibyinshi byiza ngo hari n’ibibazo byinshi gishobora guteza mu gihe gazi gifite ituritse, ibi akaba abihera ko muri iki kiyaga habonekamo uturunga duto ndetse mu kiyaga hajya habamo imitingito kuburyo ikomeye igatuma Gazi izamuka byatera ibibazo bikomeye.

Ikivu gifitiye akamaro akarere, haba ku ngomero za Ruzizi zitanga amashanyarazi, haba ingendo zikorwa mu kiyaga, uburobyi buhakorwa n’ubucyerarugendo, bityo kumenya amakuru kuri iki kiyaga no kukibungabunga byarinda impanuka cyatera bitewe no gukubaganya gaz methane iri mu nda yacyo; nk’uko bisobanurwa na Herman Tuyaga, umuyobozi wa CEPGL.

Umutoni August Marie Christine ukuriye umushinga wo gukurikirana imiterere y’ikiyaga cya Kivu mu cyahoze ari EWSA, avuga ko iyi nama ifasha u Rwanda kugira ubumenyi bwimbitse ku kiyaga cya Kivu haba ku bashakashatsi bo mu karere hamwe n’abashakashatsi mpuzamahanga kugira ngo hamenyekane imiterere y’ikiyaga cya Kivu kuko idasanzwe.

Umutoni Augusta (uri hagati) hamwe n'abandi bashakashatsi.
Umutoni Augusta (uri hagati) hamwe n’abandi bashakashatsi.

Gaz methane yatera ikibazo iherereye kuri metero 270 z’ubujya kuzimu kandi mu kiyaga cya Kivu habarirwamo metero kube miliyari 50 za metani zishobora gukoreshwa mu gutanga ingufu zicyenewe muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Izi metero kube miliyari 50 za methane zingana na toni miliyari 40 za petereli, iyi gazi icukuwe ikaba yajya yiyongera buri mwaka nibura miliyoni 125 kugera kuri 250, uretse kuba gaz methane yakoreshwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi, ishobora gukoreshwa mu gutwara ibinyabiziga kimwe no guteka hamwe no gukora inyongeramusaruro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikibazo nki iyo kigiwe hamwe bitanza igisubuzo kihuse ku baturanyi , muri make iki gikorwa ni cyiza

karakire yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

ewsa...........gukoramo no gukoraho tu

ines yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka