• Nyagatare: Ntibavuga rumwe ku kuboneza urubyaro

    Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo ariko nanone hari ababinyomoza bemeza ko iyo ari imyimvire iciriritse kuko nta ngaruka nimwe kuboneza urubyaro bigira ahubwo bifasha mu guteganyiriza umuryango uzagukomokaho.



  • Aba bana bavutse bafatanye bahita bitaba Imana bakiri ku iseta.

    Rusizi: Umugore yabyaye abana b’impaga bafatanye bahita bitaba Inama

    Mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi umubyeyi yabyaye abana bimpanga bafatanye ariko ntibabasha gukomeza kubaho kuko bahise bitaba Imana. Yageze kuri ibi bitaro yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Mushaka bamaze kubona ko afite ikibazo cyo kubyara.



  • Abasenateri basuye akarere ka Burera ubwo baganiraga n

    Burera: Abasenateri barasaba ubuyobozi kwegera abaturage bakarwanya imirire mibi

    Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukomeza kwegera abaturage babashishikariza kurya ndetse no kugaburira abana babo indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi muri ako karere.



  • Umuyobozi w

    Ruhango: Barakangurirwa guhindura imyumvire muri gahunda yo kwisiramuza

    Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’abaturage ku kwisiramuza cyabereye mu murenge wa Ntongwe tariki 18/06/2014, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arakangurira urubyiruko mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.



  • Muhanga: Bafashe ingamba zo kurandura imirire mibi

    Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu mibereho myiza baravuga ko bagiye kurushaho kurandura ikibazo cy’imirire mibi igaragara ku bana.



  • Minisitiri Odda amaze kuhagira umwana yereka abaturage ko bagomba kwita ku isuku y

    Abaturage barasabwa gukoresha ibiribwa bafite bacyemura ikibazo cy’imirire mibi

    Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abaturage gukoresha bimwe mu biribwa bafite, mu gucyemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugira isuku kuko aribyo shingiro ry’umuryango.



  • Bamwe mu bana bafashwa na Compassion International bahabwa indryo yuzuye.

    Gatsibo: Bakanguriwe kwita ku mikurire y’umwana

    Ingaruka zo kutarya neza zishobora gutuma umwana agwingira yaba ku mubili no mu bwenge; nk’uko byaragarutsweho n’abitabiriye ibiganiro ku kugutegura indyo yuzuye mu karere ka Gatsibo.



  • Abajyanama b

    Ngororero: Kuboneza urubyaro biracyari hasi

    Nubwo Ngororero Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu kuboneza urubyaro mu Ntara y’iburengerazuba, kuringaniza urubyaro biracyari hasi mu baturage kuko biri ku kigero cya 40,5%. Ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cya 2.6%.



  • Amashu ahinze mu masaka niyo baberetse ko arizo mboga zifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa.

    Gicumbi: Abasenateri batunguwe no kuba mu mudugudu wose nta karima k’igikoni gahari

    Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage basuraga akarere ka Gicumbi babwiwe ko abaturage bafite uturima tw’igikoni tubafasha guhashya imirire mibi nyuma abasenateri basuye abaturage basanga nta rugo na rumwe rufite akarima k’igikoni.



  • Inka zagabiwe abatishoboye mu murenge wa Gikonko mu rwego rwo kubarinda ibishuko bashobora gukuramo SIDA.

    Gisagara: Kuva mu bukene bizabafasha gukumira ubwandu bwa Sida

    Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida,bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,bavuga ko bari kuzamura urwego rw’imibereho yabo binyuze mu kworora no guhingira hamwe ngo kuko ubukene ari imwe mu mitego igwisha abantu mu ngeso zikwirakwiza ubu ubwandu.



  • Abahagarariye imiryango y

    Musanze: Hatangijwe ikigo cy’ubushakashatsi cy’abafite ubumuga

    Akarere ka Musanze gafatanyije n’umuryango VSO bafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi cy’abafite ubumuga (Disability Resource Center) kizafasha abafite ubumuga n’abandi bantu kumenya amakuru no gutegura imishinga yabo no kwandisha amashyirahamwe yabo mu Kigo gishinzwe amakoperative.



  • Muhororo: Abagabo bayobotse gahunda yo kwifungisha batanga ubuhamya kuri bagenzi babo

    Abagabo 28 batuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero bamaze kuyoboka gahunda yo kwifungisha mu kuringaniza urubyaro barakangurira bagenzi babo kudaharira icyo gikorwa abagore gusa kuko n’abagabo ntacyo bibatwara.



  • Akarima k

    Nyagatare: Basobanuriwe ko indyo yuzuye itari iy’abifite gusa

    Gufungura indyo yuzuye ntibigombera ubushobozi kuko igizwe n’ibiribwa buri wese abasha kubona bimworoheye ariko nanone ntiyagerwaho mu gihe ibiribwa bidateguranywe isuku; nk’uko byagarutsweho ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku isuku no kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare.



  • Abakinnyi b

    Musambira: Hifashishijwe URUNANA hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya malaria

    Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’umurenge wa Musambira kwirinda indwara ya Malaria imaze iminsi igaragara ku barwayi bivuriza ku bitaro bya Remera Rukoma no ku mavuriro yo mu karere ka kamonyi, Akarere ka Kamonyi gafatanyije n’umuryango imbuto Foundation, bifashishije abakinnyi b’Urunana mu gutanga ubutumwa bwo (...)



  • Nyamasheke: Nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki

    Ubwo mu karere ka Nyamasheke batangizaga ukwezi kwahariwe umuryango, tariki ya 22 Gicurasi 2014, biyemeje ko nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki babikesheje kugira isuku no kugira imirire iboneye mu muryango.



  • Umuyobozi wungirije w

    Burera: Ngo ikibazo cy’imirire mibi mu bana ntigituruka ku bukene

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara muri bamwe mu bana bo muri ako karere kidaterwa n’ubukene ngo ahubwo biterwa n’imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu bajyeyi batita ku bana babo.



  • Urubyiruko rwitabiriye gahunda y

    Rusizi: Hatangijwe gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere

    Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kwigira rugatera imbere rukanamenya gufata ibyemezo bituma rudashobora kugwa mu bishuko bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo.



  • Imwe mu miryango yiyemeje gufasha indi miryango ikiri inyuma kugira ngo icike ku mirire mibi n

    Rutsiro : Barasabwa guca burundu imirire mibi n’isuku nke

    Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, arashimira akarere ka Rutsiro kubera intambwe ishimishije kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi, ariko asaba ko imibare mike ikigaragara muri ako karere na yo yavanwaho, kugira ngo abana nka bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imirire mibi bitabweho (...)



  • Rusizi: Abana 426 batwaye inda batarageza imyaka yo gushinga ingo

    Mu mwaka ushize wa 2013, abana b’abakobwa bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari mu ikigero cy’imyaka 16 na 19 bagera kuri 426 barimo abanyeshuri 34 n’abandi batiga babyaye batarakwiza imyaka yemewe yo kuba bashinga ingo zabo aba bana bagiye baterwa inda n’abagabo babashukisha ibintu.



  • Iyi ni Valley dam abaturage n

    Matimba: One Family gukemura ikibazo cy’amazi

    Mu gihe abaturage b’utugali twa Rugarama ya 2 mu murenge wa Musheli n’aka Bwera mu murenge wa Matimba bakoresha amazi yo mu kizenga (valley dam)kiri mu mudugudu wa Karuca basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bwo buvuga ko ihuriro One Family rizakemura iki kibazo.



  • Burera: 85% by’abaturage bamaze kugezwaho amazi meza

    Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko kuri ubu abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa ku igipimo cya 85%, ni ukuvuga abagera ku bihumbi 288 mu baturage ibihumbi 336 batuye akarere ka Burera.



  • Ibagiro rya Ruhuha rifite umwanda riranashaje.

    Ruhuha: Isuku nke mu ibagiro ry’amatungo ibangamiye abaturage

    Abaturage batuye muri sentere ya Ruhuha no mu nkengero zayo mu karere ka Bugesera, bavuga ko isuku nke ituruka ku kuba ibagiro ryo muri uyu mujyi ryarangiritse iteye inkeke abarya inyama z’amatungo aba yaribagiwemo.



  • Ababyeyi barerera mu kigo mbonezamikurire bavuga ko cyabunguye byinshi mu kwita ku burere bw

    Abagabo barasabwa kugira uruhare mu mikurire y’abana kuva bagisamwa

    Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF), Geeta Rao Gupta arasaba ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire y’abana ba bo kuva bagisamwa na nyuma yo kuvuka, kuko iyo bikozwe bituma umwana akura neza haba mu mutwe no ku mubiri.



  • Nyirahabimana Marcelline wabyaye abakobwa 3 icyarimwe ubu arifuza inkunga.

    Nyagatare: Yibarutse abakobwa 3 icyarimwe

    Umubyeyi witwa Nyirahabimana Marcelline utuye mu mudugudu wa Gakoma akagali ka Kanyonza umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare yabyaye abana batatu mu ijoro ryo kuwa 25 Mata 2014. Aba bana baje biyongera ku bandi barindwi asanzwe afite.



  • Abaturage bo mu murenge wa Mareba bishimiye ko basigaye bavoma kuri robine.

    Bugesera: Nyuma yo guhabwa imashini iyungurura amazi ngo bagiye kurwanya indwara zikomoka ku mwanda

    Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baravuga ko indwara zaterwaga n’umwanda uturuka ku kunywa amazi mabi zigiye kugabanuka nyuma y’uko umushinga wa Access ukorera muri Minisiteri y’ubuzima wabahereye imashine ziyungurura amazi umuntu akayanywa adatetse.



  • Moise Ngendahayo, Umukozi wa RWAMREC mu mushinga Men

    Karongi: Urubyiruko rwiyemeje kuba “Bandebereho” mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango

    Nyuma y’ibiganiro bahawe n’Umuryango nyarwanda w’abagabo bagamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), urubyiruko rwo mu karere ka Karongo rwiyemeje kuba bandereho mu mibereho ya buri munsi aho baba hirya no hino mu muryango nyarwanda.



  • Ifu ya Kawunga Turatsinze yaguze akayisangamo udusimba agiye kuyarika.

    Nyagatare: Barakemange ubuziranenge bw’ifu y’ibigori

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bahaha bakanarya ifu ya kawunga barinubira kuba nta buziranenge iba ifite kuko itagaragaza igihe yakorewe n’igihe yakabaye itakiribwa ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa.



  • Bibaza icyo amahoro y

    Kamonyi: Kutagira ubwiherero bibangamira abaturiye n’abarema isoko rya Nkoto

    Isoko rya Nkoto rihererye mu murenge wa Rugarika, riterana buri wa gatatu w’icyumweru. Kuba iri soko ritagira ubwiherero bibangamira abarituriye n’abaricururizamo kuko abanyesoko babanduriza.



  • Abo bavandimwe batatu barafashanya muri byose kugira ngo babashe kubaho.

    Abavandimwe batatu bafite ubumuga bamaze gutera imbere ariko baracyakeneye ubufasha

    Abagabo batatu bavukana bafite ubumuga bw’ingingo ziciriritse (ibikuri) bamaze imyaka ibiri bakora muri hoteli Muhabura mu Karere ka Musanze, ngo ako kazi kabafashije kuva mu icumbi bigurira inzu yabo bwite y’icyuma kimwe ituzuye ariko bakeneye inzu yisanzuye.



  • Nsanzimana Sylvestre, umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye atanga ikiganiro ku ihungabana.

    Ngo kuvura ihungabana ry’abavutse nyuma ya Jenoside biragora kurusha iry’abayirokotse

    Nsanzimana Sylvestre, umuganga ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye, avuga ko kuvura abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ikibazo cy’ihungabana ngo bigora kurusha uko wavura umuntu wahungabanye kubera kwibuka inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.



Izindi nkuru: