Matimba: One Family gukemura ikibazo cy’amazi

Mu gihe abaturage b’utugali twa Rugarama ya 2 mu murenge wa Musheli n’aka Bwera mu murenge wa Matimba bakoresha amazi yo mu kizenga (valley dam)kiri mu mudugudu wa Karuca basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bwo buvuga ko ihuriro One Family rizakemura iki kibazo.

Iyi Valley dam iri hafi n’umuhanda wa Kaburimbo uturuka Kagitumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Uretse kuba akoreshwa n’abaturage n’amatungo cyane cyane inka niho zinywera. Hejuru y’aya mazi hariho amarebe ndetse bigaragara ko adasa neza.

Rwabagabo Anastase atuye mu mudugudu wa Karusha mu kagali ka Rugarama ya 2, umurenge wa Musheli. Avuga ko aya mazi bayakoresha bazi neza ko ari mabi ariko ngo nta kundi babigenza. Ngo bazi neza ko bashobora kwandura indwara nk’inzoka, impiswi n’izindi zakomoka ku gukoresha amazi mabi ariko ngo nta kundi babigenza kuko nta handi bakura amazi meza.

Iyi ni Valley dam abaturage n'amatungo basangira amazi.
Iyi ni Valley dam abaturage n’amatungo basangira amazi.

Nubwo abaturage bifuza ko bakwegerezwa amazi meza ngo ikibazo cy’amazi ni imbogamizi mu karere ka Nyagatare cyane uduce twatuwe vuba. Mwumvaneza Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba avuga ko bamaze gushyiraho ihuriro mu murenge wabo ryitwa One Family rikaba ariryo rifasha mu gukemura ibibazo nk’ibi by’amazi.

Agira ati “Duherutse gushinga ihuriro ry’Abanyamatimba ryitwa One Family kandi rizakemura bimwe mu bibazo hari n’icy’amazi. Abaturage bazajya batanga imisanzu buri kwezi ayo mafaranga azifashishwa mu kwiyegereza ibikorwa remezo bityo abaturage bunganire Leta.”

Mu gihe hatari haboneka amazi meza abaturage bakangurirwa gukoresha aya mazi ariko atetse cyangwa ayunguruwe hifashishijwe indobo zabugenewe ku bazifite dore ko ngo hari imishinga yagiye izitanga ku miryango imwe n’imwe.

Uyu muturage yavaga kuvoma amazi yavaga kuvoma muri Valley dam.
Uyu muturage yavaga kuvoma amazi yavaga kuvoma muri Valley dam.

Kuba aya mazi abaturage bayasangira n’amatungo ngo hari gahunda ihari yo kuzitira za Valley Dams bityo amatungo ntiyonone amazi akoreshwa n’abaturage.

Si imirenge wa Matimba na Musheli gusa abaturage bakoresha amazi yo muri Valley dams gusa kuko iki kibazo kiri no mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi nk’uduce twatuwe nyuma kuko mbere igice kinini cy’iyi mirenge cyari pariki y’Akagera.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka