Burera: Ngo ikibazo cy’imirire mibi mu bana ntigituruka ku bukene

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara muri bamwe mu bana bo muri ako karere kidaterwa n’ubukene ngo ahubwo biterwa n’imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu bajyeyi batita ku bana babo.

Mu bana ibihumbi 50 bapimwe mu gihe gishize basanzemo abana 144 aribo bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko imiryango y’abo bana ngo ntabwo ikennye kuburyo yabura ibiribwa byo kugaburira abana babo; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence.

Uwambajemariya akomeza avuga ko basanze Ngo ahubwo iyo miryango ntisobanukiwe n’uburyo bwo guteka indyo yuzuye.

Mu rwego rwo kwigisha bene nk’iyo miryango uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bagomba kugaburira abana babo, hashyizweho igikoni cy’umudugudu. Mu gihe ababyeyi bari mu mugoroba w’ababyeyi banigishwa guteka iyo ndyo yuzuye; nk’uko Uwambajemiriya abihamya.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abandi bana bajya babona bafite ikibazo cy’imirire mibi baturuka muri Uganda mu bice birutiye u Rwanda. Ngo abo bana baba baje kwivuriza ku bitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko ikibazo cy'imirire mibi kikigaragara mu bana bo muri ako karere kidaturuka ku bukene.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara mu bana bo muri ako karere kidaturuka ku bukene.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2013 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ababyeyi bo muri ako karere basabwe kujya bagaburira abana babo ibiryo byiganjemo imboga n’imbuto.

Dr. Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, yabwiye abo babyeyi kwita kuri icyo kintu kuko; nk’uko imibare ituruka muri ibyo bitaro ibigaragaraza, abana babarirwa kuri 42% bagwingiye kubera imirire mibi.

Dr. Mpunga yavuze ko abo bana usanga mu mikurire yabo batarigeze barya neza, hagendewe ku burebure ndetse n’ibiro byabo.

Abaturage bo mu karere ka Burera bazwiho guhinga, bakeza, bakihaza kandi bagasagurira n’amasoko kubera ko ubutaka bwabo bwera cyane. Ibyo bituma hibazwa impamvu hagaragara abana bagwingiye kubera imirire mibi.

Dr Mpunga yavuze ko kugira ibiryo byinshi bidateguye neza ntacyo bimaze. Ngo ahubwo igikenewe ni ukugira ibyo biryo, ubifite akamenya kubitegura neza, akabitegurana isuku. Ikindi ngo ni uko usanga na bamwe mu Banyaburera beza ibirayi byinshi ariko bakabigurisha byose ntibasigaze ibyo bazarya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka