Musanze: Hatangijwe ikigo cy’ubushakashatsi cy’abafite ubumuga

Akarere ka Musanze gafatanyije n’umuryango VSO bafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi cy’abafite ubumuga (Disability Resource Center) kizafasha abafite ubumuga n’abandi bantu kumenya amakuru no gutegura imishinga yabo no kwandisha amashyirahamwe yabo mu Kigo gishinzwe amakoperative.

Mu muhango wo kugifungura ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29/05/2014, umukozi wari uhagarariye umuryango VSO, yavuze ko iki kigo ari ingirakamaro ku bafite ubumuga kuko kizabafasha gutegura imishinga yabo no kwandikisha amashyirahamwe muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative bitabaye ngombwa ko bajya i Kigali.

Uwari uhagarariye VSO muri uwo muhango yemeza kizorohereza abafite ubumuga mu kwandikisha imishinga yabo.
Uwari uhagarariye VSO muri uwo muhango yemeza kizorohereza abafite ubumuga mu kwandikisha imishinga yabo.

Yagize ati: “Tuzi ko hari amakoperative menshi ari hano i Musanze cyangwa bashaka kuva muri association bashaka kuba koperative twizera ko ibi bikoresho bizabafasha. Kujya muri RGB na RCA ntibigisaba ko ujyayo ugiye kwandikisha koperative wicara aho uri ukandika bakaguha icyangombwa. Twumva ko bizorohereza ingendo z’abafite ubumuga dore ko biba binagoye kenshi bakaza bakicara muri Resource center bakandika, bakajya kuri internet bakabyohereza.”

Yongeraho ko iki kigo kizanafasha abafite ubumuga kumenya amakuru yo hirya no hino bakoresheje ibitabo na televisyo n’ibindi.

Abahagarariye imiryango y'abafite ubumuga n'ubuyobozi bw'akarere bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyo kigo.
Abahagarariye imiryango y’abafite ubumuga n’ubuyobozi bw’akarere bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyo kigo.

Nk’uko bigaragara, iki kigo kiracyafite ibikoresho bike byabafasha kumenya amakuru, bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye uyu muhango bijeje ko bazatanga ama-CD, ibitabo n’amaporogaramu akoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ngo nigikoreshwa neza cyane cyane abana bakiga bagakangurirwa kukigana , kizagira uruhare mu guhindura imyumvire y’abantu bakuru n’ababyeyi babo ku bijyanye n’abafite ubumuga kuko bazabona ko nabo bashoboye.

Umwe mu bafite ubumuga witwa Kubwimana Jean Baptiste na we ashimangira ko iki kigo kizafasha abana bato bafite ubumuga kwiyungura ubumenyi buzabafasha kubaka umuryango nyarwanda n’isi muri rusange.

Inyubako iki kigo gikoreramo ni iy'akarere ka Musanze.
Inyubako iki kigo gikoreramo ni iy’akarere ka Musanze.

Ati: “Ubundi ubumenyi nibwo buba bukenewe ku bantu bafite ubumuga kugira ngo bibone muri sosiyete, ntabwo wakwibona muri sosiyete udafite ubumenyi...ibi bizadufasha abana bato babashe kwiga bagire amahirwe nk’abandi bana babashe gukora burya n’ubwo dufite ubumuga dufite byinshi twakora byateza imbere umuryango nyarwanda n’isi yose.”

Iki kigo cyatewe inkunga n’umuryango VSO biteganyijwe ko uzasozwa muri 2016 ariko ngo bazakora ibishoboka byose kugira ngo iki kigo kizakomeze kubaho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka