Abaturage barasabwa gukoresha ibiribwa bafite bacyemura ikibazo cy’imirire mibi
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abaturage gukoresha bimwe mu biribwa bafite, mu gucyemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugira isuku kuko aribyo shingiro ry’umuryango.
Ibi yabivugiye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru, ubwo kuwa tariki 13/6/2014 hasozwaga ukwezi kw’umuryango ku rwego rw’igihugu, muri uku kwezi hakaba harabayemo ubukangurambaga ku mirire myiza ndetse no kugira isuku kuko ari byo shingiro ry’umuryango nk’uko n’insanganyamatsiko yabivugaga.
“Hari ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu baturage mu gutegura indyo yuzuye, akaba ariyo mpamvu muri uku kwezi twitaye mu bukangurambaga mu kwita ku mirire myiza, ndasaba abaturage guhera kubyo beza maze bakabigaburira abana babo maze hagacibwa imirire mibi kandi birashoboka ndetse ntibinahenze,” Minisitiri Gasinzigwa.
Uretse kandi ikibazo cy’imirire mibi, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yanasabye imiryango gushyira isuku imbere ya byose kuko ubuzima buturuka ku isuku nziza.
Ati “ndashishikariza abagize umuryango kwita ku isuku kuko indwara zituruka ku isuku nke arizo zibasiye Abanyarwanda muri iki gihe, kandi bashobora kuzirinda”.
Abaturage batuye muri uyu murenge wa Rweru baravuga ko bafite ikibazo cyo kubona amazi meza, bityo ibi bikaba byakoma mu nkokora iyi gahunda. Umwe muri bo ati “twe tubangamiwe no kunywa amazi y’ibishanga n’ibiyaga n’ibiyaga kandi akaba adasukuye neza kuko nitutayabona tuzakomeza kurwara indwara nk’inzoka n’izindi zikomoka ku mwanda”.
Ku kibazo cyo kutabona amazi meza ibi bigatuma abaturage banywa amazi y’ibiyaga n’ibizenga, akarere ka Bugesera kavuga ko gafatanyije n’abafaterankunga bari kuzana umuti usukura amazi, bityo bagasukura amazi kugira ngo bayanywe asukuye nk’uko bivugwa na Uwingabiye Priscilla umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ati “twifashishije abakangurambaga tugakungurira abaturage gukoresha umuti usukura amazi wa pure, ikindi kandi tukababwira ko abatabashije kuwubona bagomba kunywa amazi bagombye kuyateka”.
Ukwezi kwahariwe umuryango kwatangiye tariki 15 z’ukwa gatanu uyu mwaka gutangirizwa mu karere ka Rutsiro, kukaba kwarakozwemo ibikorwa byinshi birimo korozanya, kuhagira abana ndetse no kubagaburira indyo yuzuye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turwanye umwanda, turwanye imirirre mibi maze twibereho mu buzima bwiza
nukuri mukoze hasi munyibutsa ibuye , muntara yi burasirazuba , niba hari intara yera kandi utuntu twinshi two kurya niyo rwose , ariko niba ari ubunebwe bwahatuye ntumbaze, bagakwiye kwisubiraho kuko utwo tuboga bagira munsi yingo zabo nindyo nziza rwose,
kurya indyo yuzuye ntibisaba ibintu byinshi ibyo akaba aribyo abaturage bakwiye kwigishwa kuko hari abazi ko kurya neza ari ukurya ifiriti hamwe n’inyama kandi siko kuri gusa wenda ubwo leta yashyizemo imbaraga ndizerako bizatanga umusaruro kugira isuku ntibisaba ubushobozi ahubwo bisaba guhindura imyumvire yababyeyi.