Muhororo: Abagabo bayobotse gahunda yo kwifungisha batanga ubuhamya kuri bagenzi babo

Abagabo 28 batuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero bamaze kuyoboka gahunda yo kwifungisha mu kuringaniza urubyaro barakangurira bagenzi babo kudaharira icyo gikorwa abagore gusa kuko n’abagabo ntacyo bibatwara.

Iyi gahunda iramutse yitabiriwe ku bagore n’abagabo byagabanya ubucucike bw’abaturage bukomeje kwiyongera mu karere ka Ngororero; nkuko bigaragazwa n’umuyobozi wako.

Kamuhanda Jean Bosco, usanzwe ari n’umuyobozi w’umudugudu mu murenge wa Muhororo akaba ahagarariye ishyirahamwe rihuza abagabo 28 bawutuyemo bifungishije ndetse akaba ari nawe wabamenyesheje ibyiza byo kwifungisha ku bagabo kugira ngo babyitabire avuga ko byabafashije mu ngo zabo kuko babyaraga abana benshi.

Nubwo bimeze bityo bamwe mu baturage baracyashingira ku myemerere yabo bakitaza izo gahunda.

Uwitwa Harerimana ubu ufite abana batandatu ndetse umugore we akaba atwite inda ya karindwi avuga ko imyemerere ye imubuza kuringaniza urubyaro, ahubwo agomba gukora ngo atunge abana be, ibi akaba atabihuza n’abandi baturage twaganiriye.

Kamuhanda avuga ko abo bagabo bose bari bahuriye ku kuba bamaze kubyara abana benshi kuko ufite bakeya afite 5 naho Kamuhanda akagira 7, kandi abagore babo bakaba baragubwaga nabi n’ubundi buryo bakoreshaga mu kugera ku ntego yo kuringaniza urubyaro.

Ku bavuga ko abagabo bifungishije batakaza ubugabo bwabo, Kamuhanda avuga ko atari byo kuko babayeho neza nk’ibisanzwe mu gutunga ingo zabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Adrien Harerimana, avuga ko bazakomeza kwifashisha aba bagabo kugira ngo basobanurire bagenzi babo ibyiza byo kwitabira iyi gahunda.

Mu karere ka Ngororero ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe bukomeje kwiyongera ubu bukaba bugeze hejuru y’ingo 480.

Gusa, ubuyobozi bw’ubuzima mu karere ka Ngororero bwemeza ko hari ubushake ku bagabo bamwe mu kuringaniza urubyaro, hakaba hari icyizere ko nibafatanya n’abagore bitabira iyi gahunda bizagera kuri bose n’ubucucike bw’abaturage ntibukomeze kwiyongera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka