Rusizi: Abana 426 batwaye inda batarageza imyaka yo gushinga ingo

Mu mwaka ushize wa 2013, abana b’abakobwa bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari mu ikigero cy’imyaka 16 na 19 bagera kuri 426 barimo abanyeshuri 34 n’abandi batiga babyaye batarakwiza imyaka yemewe yo kuba bashinga ingo zabo aba bana bagiye baterwa inda n’abagabo babashukisha ibintu.

Mu nama ya njyanama y’akarere ka Rusizi iheruka yo kuwa 11/05/2014, haganiriwe kuri icyo kibazo hibazwa impamvu abana bari mu ikigero cy’iyo myaka batwita kuburyo imibare izamuka ikagera ku kigero nk’icyo.

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, yavuze ko impamvu iki kibazo gikomeza gukaza umurengo ari uko abakora ibyaha byo gutera abana batarageza imyaka inda badafatwa ngo bafungwe kuko ngo umunsi bafungwa ababikora babicikaho.

Iki kibazo ngo fite ingaruka nyinshi nkuko byagarutsweho n’abajyanama b’inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuko ngo byatumye abana benshi bata amashuri bakajya kurera abana babyaye.

Bamwe mu bana batewe inda biga ni abo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, iyi mibare y’aba bana yashinzwe ahagaragara n’ibigo nderabuzima hamwe n’ibitaro bikorera muri aka karere.

Nyuma yaho hagaragaye ko hari abo bana b’abakobwa bari muri icyo kigero babyaye batarageza imyaka y’ubukure yemewe n’itegeko yo gushaka abashinzwe serivisi z’ubuzima mu karere ka Rusizi bahise batangira gukurikirana icyo kibazo hagamijwe gufata ingamba zo gutangira kugikumira.

Ni muri urwo rwego bandikiye ibigo nderabuzima byose n’ibitaro bikorera muri aka karere babasaba kumenya neza niba iyo mibare batanze ariyo koko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagabo bashukisha abana babakobwa ibintu bakabatera inda ntamutima bagira. Ariko se bakobwa namwe mugira umutima nubwenge? Gutwita bivuzengo mukora imibonano mpuzabitsina ntagakingirizo, ese banamwe udatinye gutwara inda zindaro ntiwatinya na SIDA? Ubwose wowe ufite uwuhe mutima. Kanibwirire abasomyi ba K2D abo bakobwa mwunva imyitwarire yabo irandagaye nibabkobwa bagira amaso nimyambarire yabo ireshya usanga aribo biteretera abagabo babatinyura kubagana baberekako ntakibazo abo nabana usanga barananiye iwabo kubera kurarikira ibyo iwabo badashoboye kubona bakabona uburyo bworoshye arubwabagabo abandi nabana batagira ababyeyi birera ubuzima bubi bugatuma bayoboka abagabo bityo rero gufunga abagabo bafatiwe muribyo siwo muti ahubwo umuti nushakirwe mukurera abo bakobwa neza.

Gasaya yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka