Nyamasheke: Nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki

Ubwo mu karere ka Nyamasheke batangizaga ukwezi kwahariwe umuryango, tariki ya 22 Gicurasi 2014, biyemeje ko nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki babikesheje kugira isuku no kugira imirire iboneye mu muryango.

Mu muhango wabereye mu murenge wa Karengera bafunguye igikoni cy’umudugudu wa Nyagafunzo, muri iki gikoni ababyeyi n’abana biga uburyo bategura indyo yuzuye bakifashisha ibihingwa biboneka iwabo bifasha mu kwirinda imirire mibi ndetse bikaba bisabwa ko bizakorwa muri buri mudugudu ugize akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko bihaye umuhigo ko bwaki igiye kuba amateka mu karere ka Nyamasheke aho nyuma y’itariki ya 30 Kamena uyu mwaka nta mwana wo muri Nyamasheke uzongera kuba akirwara indwara zituruka ku mirire mibi nka bwaki.

Yagize ati “twihaye umuhigo abo bireba bose bafate ingamba yaba abagabo n’abagore ku buryo nyuma y’itariki ya 30 Kamena nta mwana wo mu karere kacu uzaba akirwaye bwaki kandi bizahite biba amateka.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga , igikoni cy’umudugudu kikarushaho gukurikiranwa, ku buryo imirire mibi mu bana igomba gucika burundu mu karere ayobora.

Abaturage batuye mu murenge wa Karengera bemeza ko kuzwaza bwaki harimo n’ubujiji kuko mu Rwanda hari ibintu byinshi bitanasaba amafaranga byakabaye byifashishwa mu igaburo rya buri munsi kandi bikarwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

Umwe abisobanura agira ati “imboga nta muntu wigeze azibura hano iwacu, tworora inkoko n’inkwavu nyinshi, kandi dufite n’imbuto ku buryo bitadusaba kuzigura, nyamara hari bagenzi bacu usanga bafite abana barwaye bwaki kubera kutamenya kubagaburira, niturushaho guhugurana, bizatworohera”.

Umukozi muri minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’umuryango wari witabiriye uyu muhango, Sarah Mukantaganda, yavuze ko isuku n’imirire bikwiye kuba bireba umugabo n’umugore nta numwe usigaye inyuma kuko asanga habayemo ubufatanye aribwo bizaba byiza kandi umuryango ukarushaho gutera imbere.

Yagize ati “abagabo nabo bagomba kumva ko isuku y’abana ibareba ndetse n’imirire ko bibareba bose bagatahiriza umugozi umwe ibibazo biboneka mu muryango bigakemuka.”

Mu bana 957 bari munsi y’imyaka itanu bari babaruwe mu karere kose nk’abana bafite imirire mibi, umurenge wa Karengera ufitemo abana basaga 132.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka