Musambira: Hifashishijwe URUNANA hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya malaria

Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’umurenge wa Musambira kwirinda indwara ya Malaria imaze iminsi igaragara ku barwayi bivuriza ku bitaro bya Remera Rukoma no ku mavuriro yo mu karere ka kamonyi, Akarere ka Kamonyi gafatanyije n’umuryango imbuto Foundation, bifashishije abakinnyi b’Urunana mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.

Imibare itangwa n’ibitaro bya Remera Rukoma byo mu karere ka Kamonyi igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Mata, mu barwayi baje kwivuriza kuri ibyo bitaro no ku bigo nderabuzima barenga ibihumbi 18, abangana na 44% bari bafite malaria; mu gihe mu mwaka ushize wa 2013 bari 37% by’abivuje.

Ngo mu murenge wa Musambira niho hagaragaye abarwayi benshi, akaba ariyo mpamvu, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hakorewe ubukangurambaga kuwa gatanu tariki 23/5/2014, hakifashishwa abakinnyi b’ikinamico Urunana ngo bafashe kuzamura imyumvire y’abaturage baho ku kwirinda Malariya.

Abakinnyi b'Urunana bakina agakino kerekana ububi bwa maraliya.
Abakinnyi b’Urunana bakina agakino kerekana ububi bwa maraliya.

Nk’uko umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Kamonyi, Gafurumba Felix, abitangaza, ngo uretse imyumvire y’abaturage iri hasi ku gukoresha inzitiramubu, hari izindi mpamvu zatumye malariya yiyongera ; nk’ubuhinzi bw’umuceri mu bishanga, igihe cy’imvura gituma ibihuru n’ibizenga by’amazi byorora imibu byiyongera.

Kuva muri 2009 umuryango Imbuto Foundation ushyira imbaraga mu mishinga yo kubungabunga ubuzima harimo no kurwanya malaria, nk’uko bisonaburwa n’uyu muryango, Ladegonde Ndejuru. Avuga ko bahisemo gukoresha Urunana mu bukangurambaga, kuko bizwi ko ikinamico Urunana ikunzwe cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Abafatanyabikorwa ba gahunda yo kurwanya maraliya.
Abafatanyabikorwa ba gahunda yo kurwanya maraliya.

Mu ngamba zo kurwanya malaria zakomeje kugarukwaho n’ibitabiriye ubu bukangurambaga, harimo kurara mu nzitiramubu iteye umuti, kwirinda guturana n’ibigunda cyangwa ibidendezi by’amazi. Bagarutse kandi ku kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza kuko bifasha umuntu ufashwe n’uburwayi kwihutira kwa muganga atararemba.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kurwanya malaria tuyikumira ni ngombwa cyane rwose kuko n’ubwo mutuelle de sante ifasha uwarwaye kwivuza, iba yamuciye intege, agata imirimo yakoraga yazanayisubiramo ntiyongere gutanga umusaruro nka mbere. Aha rero ari we ubwe, umuryango we n’igihugu twese turahahombera. Ikindi ni uko usanga hari aho abantu bafite ubumenyi buke kuri malariya, bikaba byongera ukugaragara kwayo. Imbuto Foundation nikomeze ikore kariya kazi ni ngombwa cyane

Allan yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Turashimira cyane Imbuto Foundation ku mbaraga igaragaza mu guteza imbere ubuzima no kuba baratuzaniye Unurana Iwacu.

sanya yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka