Nyagatare: Basobanuriwe ko indyo yuzuye itari iy’abifite gusa

Gufungura indyo yuzuye ntibigombera ubushobozi kuko igizwe n’ibiribwa buri wese abasha kubona bimworoheye ariko nanone ntiyagerwaho mu gihe ibiribwa bidateguranywe isuku; nk’uko byagarutsweho ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku isuku no kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare.

Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Muri byo harimo ibinyamafufu, imbuto n’imboga.

Nyiramariza Leonille atuye mu kagali Rubagabaga umurenge wa Karangazi. Avuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ufite amikoro kuko kenshi ibiyigize umuntu aba abyifitiye iwe mu rugo. Uyu mubyeyi yemeza ko uretse yenda inyama arizo zihenda ariko nabwo ngo utabasha kuzigura ntiyananirwa indagara.

Akarima k'igikoni gafasha mu gutegura indyo yuzuye.
Akarima k’igikoni gafasha mu gutegura indyo yuzuye.

Kubera ko hari abagifite imyumvire ko abafite amikoro aribo babasha gufungura indyo yuzuye gusa, ubuyobozi bw’itorero Anglican Paruwasi ya Musenyi bubinyujije mu mushinga RW 654 wa Compassion International bwahuguye bamwe mu babyeyi b’abana bafashwa n’uyu mushinga uko indyo yuzuye itegurwa.

Rev Pastor Karibwende Rafiki James avuga ko uretse izi nyigisho banafashije ababyeyi gushinga amatsinda akora ibikorwa by’iterambere.

Uretse gutegura indyo yuzuye ababyeyi kimwe n’abana bakanguriwe kugira isuku. Iradukunda Vanessa ni umwana uri mu kigero cy’imyaka 10. Avuga ko anywa amazi atetse cyangwa yayunguruwe na Filtre kuko ngo andi ashobora kumutera indwara nk’inzoka. Aha agira abandi bana inama yo gukaraba mbere yo gufungura, bakiva mu bwiherero no guhorana isuku ku mubiri.

Iradukunda Vanessa azi ingaruka zo kunywa amazi mabi.
Iradukunda Vanessa azi ingaruka zo kunywa amazi mabi.

Kuri uyu wa 24 Gicurasi nibwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku isuku no gutegura indyo yuzuye mu Paruwasi ya Musenyi mu itorero Anglican. Bakaba bateguriye abana amafunguro ndetse banabigisha uburyo ategurwa kugira ngo nabo bajye kongera kwibutsa ababyeyi babo ibyo nabo bari barigishijwe.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka