Rusizi: Hatangijwe gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kwigira rugatera imbere rukanamenya gufata ibyemezo bituma rudashobora kugwa mu bishuko bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo.

Muri uwo muhango wabaye tariki 16/05/2014,urubyiruko rwahawe ibikoresho birimo amagare, mudasobwa ntoya, udukingirizo n’ibindi ngo bizajya birufasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye bwo kwiteza imbere birinda ibishuko abashaka kubangiza babashukisha.

Iyo nkunga bayihawe nyuma y’amahugurwa bari bamazemo iminsi irindwi kandi urubyiruko rikaba rufatwa nk’imbarutso y’iterambere ry’igihugu; nkuko byatangajwe na Niyitegeka Jean Marie Vianney, intumwa ya Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Urubyiruko rwitabiriye gahunda y'ishoramari ry'urubyiruko mu karere ka Rusizi.
Urubyiruko rwitabiriye gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi.

Ngo uretse inyungu y’agafaranga bayitegerejeho, bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa batangaza ko ngo ayo mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere dore ko ngo ubwo bari bafite bavuga ko butari buhagije.

Iyi gahunda yo guha urubyiruko ibikoresho bibafasha kwiteza imbere no kwirinda icyorezo cya sida ni iy’akarere ka Rusizi kabitewemo inkunga n’umushinga Health Entrepreneurs ari nawo watanze iyo nkunga.

Ngo bayitegerejeho gufasha urubyiruko kumenya gufata icyemezo igihe ruhuye n’igishuko cyigusha ku buzima bw’imyororokere nkuko bitangazwa na SIBOMANA Jean De Dieu umuhuzabikorwa wa Health Entrepreneurs mu karere ka Rusizi.

SIBOMANA Jean De Dieu, umuhuzabikorwa wa Health Entrepreneurs mu karere ka Rusizi.
SIBOMANA Jean De Dieu, umuhuzabikorwa wa Health Entrepreneurs mu karere ka Rusizi.

Abahawe iyo nkunga ni 14 baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi batoranyijwe nyuma yo gutsinda ikizamini. Bari barangije amahugurwa y’iminsi 7 ku buzima bw’imyororokere, isuku y’ibikoresho byo mu rugo, kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.

Mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo, uru rubyiruko ibikoresho rwahawe bigurishwa nk’udukingirizo ruzajya rubigurisha ku giciro gito nyuma yo kwigisha rugenzi rwarwo bityo babonemo inyungu ibafasha kwiteza imbere gahoro gahoro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka