Nyagatare: Yibarutse abakobwa 3 icyarimwe

Umubyeyi witwa Nyirahabimana Marcelline utuye mu mudugudu wa Gakoma akagali ka Kanyonza umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare yabyaye abana batatu mu ijoro ryo kuwa 25 Mata 2014. Aba bana baje biyongera ku bandi barindwi asanzwe afite.

Nubwo uyu mubyeyi avuga ko abo bana yabyaye ari umugisha, ariko na none ngo ibibazo ku muryango byiyongereye kuko ngo gutunga aba bana bizagorana mu gihe nabo yari asanganwe bari batunzwe na rubanda mu kubigisha nawe akarwana no kubacira incuro ibatunga.

Kuri we yifuza ko ubuyobozi bwamufasha kuri mutuelle y’abavutse agahabwa n’inka yo kubakamirwa.

Doctor Rudovick Ruhirwa, umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Nyagatare, avuga ko ubuzima bw’uyu mubyeyi n’abana be bumeze neza kandi ubu abana bahabwa amata mu gihe bakiri kwa muganga. Uyu muyobozi rero agira ababyeyi inama yo kutabyara indahekana kuko bishobora kubagiraho ingaruka ubwabo utibagiwe n’abana babyara.

Nyirahabimana Marcelline wabyaye abakobwa 3 icyarimwe ubu arifuza inkunga.
Nyirahabimana Marcelline wabyaye abakobwa 3 icyarimwe ubu arifuza inkunga.

Kubyara abo bashoboye kurera kandi nibyo bishimangirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare. Musabyimana Charlotte umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko umuryango wakagiye wumvikana ku bana ubyara aho kubikora kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.

Ibyo ngo byagerwaho hakozwe gahunda yo kuboneza urubyaro. Agira ati “Abantu bakwiye kumva ko badakwiye kubyara abana bo kubabaza ahubwo bo gutunga neza haba mu myigire, ubuzima bwiza n’ibindi. Turaza gukomeza ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro ariko iki kibazo turebe ko kirangira kuko ibi birababaje”.

Nyirahabimana Marcelline n’umugabo we ubundi ngo basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ahanini bahingira rubanda kugira ngo babashe gutunga umuryango bafite. Avuga ko n’ubusanzwe yishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza n’ubuyobozi kuko abarirwa mu kiciro cy’abatishoboye.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka