Burera: 85% by’abaturage bamaze kugezwaho amazi meza

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko kuri ubu abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa ku igipimo cya 85%, ni ukuvuga abagera ku bihumbi 288 mu baturage ibihumbi 336 batuye akarere ka Burera.

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire ihanamye kuburyo hari uduce tumwe na tumwe byagorana kugezayo imiyoboro y’amazi meza. Hamwe na hamwe usanga abaturage batuye muri bene utwo duce bavoma amazi yo mu bishanga cyangwa yo mu biyaga bya Burera na Ruhondo.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage bose amazi meza, umuyobozi bw’akarere ka Burera bushishikariza abaturage gutura mu midugudu, bava ahantu h’amanegeka, hanashobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga ariko usanga bamwe mu baturage badashishikarira kuva ku masambu yabo ngo bajye gutura mu midugudu.

Ikirwa cya Bushongo kiri rwagati mu kiyaga cya Burera gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386 bose bavoma amazi y’ikiyaga cya Burera gusa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufite gahunda yo kwimura abo baturage kugira ngo nabo bajye hakurya y’ikiyaga gutura mu midugudu bityo begezweho amazi meza mu buryo bworoshye kuko kuyageza kuri icyo kirwa byagorana.

Gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, ubuyobozi bw’akarere ka Burera buyifashwamo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura. Bakaba bateganya ko mu mwaka wa 2015 abaturage bose muri ako karere bazaba baragejejweho amazi meza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka