Bugesera: Nyuma yo guhabwa imashini iyungurura amazi ngo bagiye kurwanya indwara zikomoka ku mwanda

Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baravuga ko indwara zaterwaga n’umwanda uturuka ku kunywa amazi mabi zigiye kugabanuka nyuma y’uko umushinga wa Access ukorera muri Minisiteri y’ubuzima wabahereye imashine ziyungurura amazi umuntu akayanywa adatetse.

Aya mazi meza azagabanya indwara ziterwa no kunywa amazi mabi zirimo impiswi n’izindi zakundaga kwibasira abaturage b’umurenge wa Mareba n’indi iwukikije; nk’uko bivugwa na Kanyinya Alexis.

Yagize ati “twajyaga tuvoma amazi y’ibinamba n’imigezi ariko ntibabashe kuyateka maze bigatuma barwara indwara nk’inzoka kuburyo usanga abana bacu barabyimbye inda”.

Abo baturage bavuga ko imashimi ziyungurura amazi bahawe bazazibungabunga kugirango hatazagira ubasha kuzangiza. Umuturage ugiye kuvoma atanga amafaranga 30 ku ijerekani, ayo mafaranga akaba ariyo akoreshwa mu bikorwa byo gusana igihe hagize ikibazo izo mashini zigira.

Abaturage bo mu murenge wa Mareba bishimiye ko basigaye bavoma kuri robine.
Abaturage bo mu murenge wa Mareba bishimiye ko basigaye bavoma kuri robine.

Gakombe Berthe uhagarariye umushinga wa Access, yavuze ko indwara ziterwa n’isuku nke ziza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Malariya n’indwara z’ubuhumekero mu zibasiye Abanyarwanda.

Ati “iyi gahunda rero ikozwe mu rwego rwo kurinda abaturage indwara zituruka ku kunywa amazi adasukuye cyane ko kuri ubu mu karere ka Bugesera kubona amazi meza bisigaye bigoye”.

Karambizi Francois umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Bugesera yasabye abaturage kutazangiza aya mazi meza bahawe. Ati “mugomba kutazongera kunywa amazi y’ikiyaga ahubwo mukazajya munywa aya mwahawe umunsi ku munsi”.

Ubusanzwe bavomaga amazi y'ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru.
Ubusanzwe bavomaga amazi y’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru.

Izi mashine zatanzwe mu Murenge wa Mareba nyuma y’uko zatanzwe no ku kigo nderabuzima cya Mayange, Gashora na Ngenda.

Umushinga wa Access watangiye mu mwaka wa 2002 ufasha Minisiteri y’ubuzima mu igenamigambi, mu mwaka wa 2006 uza guhindura icyerekezo mu gufasha ibigo nderabuzima mu Kwigira, mu Karere ka Bugesera wubatse ikigo nderabuzima cya Juru, Gashora, Ngeruka na Nyarugenge.

Mu Rwanda umushinga wa Access ukorera mu turere twa Gakenke, Musanze, Rubavu, Nyabihu, Ngoma, Bugesera na Rwamagana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka