Rutsiro : Barasabwa guca burundu imirire mibi n’isuku nke
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, arashimira akarere ka Rutsiro kubera intambwe ishimishije kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi, ariko asaba ko imibare mike ikigaragara muri ako karere na yo yavanwaho, kugira ngo abana nka bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imirire mibi bitabweho bityo bazabashe kubaka umuryango mwiza w’ejo hazaza.
Ibyo Minisitiri Gasinzigwa yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’igihugu gahunda y’ubukangurambaga ku mirire iboneye n’isuku mu muryango, icyo gikorwa kikaba cyabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango tariki 15/05/2014.
Imwe mu mpamvu yatumye gahunda y’ubukangurambaga ku mirire iboneye n’isuku mu muryango itangirizwa mu karere ka Rutsiro ku rwego rw’igihugu, ngo ni uko ako karere ari kamwe mu twakunze kugira imibare itari myiza cyane cyane ku bijyanye n’imirire mibi, aho mu mwaka wa 2012 ako karere kaje mu turere icumi twa mbere tugaragaramo imibare iri hejuru mu bijyanye n’imirire mibi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko nyuma y’uko iyo mibare ishyizwe ahagaragara, hari byinshi byakozwe bijyanye n’ubukangurambaga.
Akarere kabifashijwemo n’inama y’igihugu y’abagore, abajyanama b’ubuzima, n’inzego z’ibanze, hakozwe uturima tw’igikoni, abafatanyabikorwa batandukanye bibanda ku bikorwa byo guha abana amata ndetse no gutanga amatungo ku miryango itishoboye ku buryo imibare y’abari bafite ibibazo by’imirire mibi yagabanutse mu buryo bufatika.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yabisobanuye yifashishije raporo yasohotse tariki 25/04/2014 igaragaza ko abana bari mu ibara ry’umutuku, ni ukuvuga barwaye indwara zituruka ku mirire mibi ari 0,1%, mu gihe abari mu ibara ry’umuhondo, ni ukuvuga abana bisaba kubakurikiranira hafi kuko bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi ari 0,9%.
Byukusenge ati “ibyo bivuga ko hari aho twavuye, hari n’aho tugeze, ariko tugomba gukora ku buryo imirire mibi tuyirandura igasigara ari amateka mu karere kacu.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa wifatanyije n’Abanyarutsiro mu gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n’isuku nke, yashimiye akarere ka Rutsiro kubera iyo ntambwe kamaze gutera ndetse n’ingamba gafite zigamije kurandura burundu indwara ziterwa n’imirire mibi, ariko yongera gusaba abayobozi, ababyeyi ndetse n’umuryango muri rusange kugaragaza uruhare rwabo muri urwo rugamba rutoroshye rwo kurandura burundu ibibazo bituruka ku mirire mibi n’isuku nke.
Yavuze ko abana b’iki gihe ari rwo rubyiruko, abayobozi, abacuruzi b’ejo hazaza, ndetse ngo harimo n’abazayobora isi mu bihe biri imbere. Ati “nta kuntu rero twarangara, abana bacu bagakomeza kugira imirire mibi n’umwanda ubatera indwara.”
Gahunda y’igihugu y’ubukangurambaga ku mirire iboneye n’isuku mu muryango irakorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “indyo yuzuye n’isuku ihagije ni ishingiro ry’iterambere ku muryango.”
Ibikorwa byo gutangiza iyo gahunda ku rwego rw’igihugu byabereye mu karere ka Rutsiro, byabanjirijwe n’umuganda, aho abayobozi bafatanyije n’abaturage kubakira ubwiherero imwe mu miryango itari ibufite.
Habayeho n’igikorwa cyo kuhagira no kogosha bamwe mu bana byagaragaraga ko bafite umwanda, bahabwa ifunguro, amata n’imbuto mu rwego rwo kwigisha no gukangurira ababyeyi kujya babitegurira abana babo hagamijwe kubarinda indwara ziterwa n’imirire mibi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|