Ruhuha: Isuku nke mu ibagiro ry’amatungo ibangamiye abaturage

Abaturage batuye muri sentere ya Ruhuha no mu nkengero zayo mu karere ka Bugesera, bavuga ko isuku nke ituruka ku kuba ibagiro ryo muri uyu mujyi ryarangiritse iteye inkeke abarya inyama z’amatungo aba yaribagiwemo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ikibazo cy’isuku nke mu ibagiro rya Ruhuha ubuyobozi bw’akarere bukizi kandi ko burimo gushaka uko cyekemuka.

Ati “turimo gushaka abikorera ku giti cyabo bazubaka ibagiro ry’amatungo rijyanye n’igihe ndetse n’ibindi bikorwa remezo birimo gare bizatuma sentere ya Ruhuha iba umujyi”.

Ibagiro rya Ruhuha rifite umwanda riranashaje.
Ibagiro rya Ruhuha rifite umwanda riranashaje.

Umuyobozi w’akarere arizeza abaturage ko akarere kazakomeza kujya kabegereza ibikorwa remezo bisaba ubushobozi badafite birimo nk’umuriro, amazi n’imihanda; ariko kandi ngo akarere gashishikariza abikorera gushora imari mu bishobora kubazanira inyungu nko kubaka ibagiro rya kijyambere.

Uretse iri bagiro ryo muri sentere ya Ruhuha, akarere ka Bugesera karateganya no gushyira n’andi mabagiro mu yandi ma sentere ajyenda akura nka sentere ya Kabukuba, Mayange, na Batima.

Ababagiraga mu ibagiro ryari mu mujyi wa Nyamata bo mu kwezi gushize bimukiye mu ibagiro rya kijyambere ry’umushoramari.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka