• Mbaraga Gerald wafatanwe urumogi akaba yari asanzwe ku rutonde rw

    Nyanza: Umwe mu bacuruza urumogi yafashwe

    Mbaraga Gerald w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza wari ku rutonde rwa bamwe mu bakekwaho gucuruza urumogi yaguwe gitumo ararufatanwa ku mugoroba wa tariki 09/12/2012.



  • Bafashe inzererezi 37.

    Kamonyi: Umukwabo wafashe inzererezi 37 n’udupfunyika 1126 tw’urumogi

    Mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 09/12/2012, ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bufatanyije n’inzego z’umutekano, bafashe abantu 37 badafite ibyangombwa n’udupfunyika 1126 tw’urumogi. Abo bafashe bahise babohereza mu kigo ngororamuco cya Kayenzi.



  • Ruhango: Hafashwe litiro 3200 z’ibikwangali zihita zimenwa

    Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, mu midugudu ibiri Karama na Sahara yo mu kagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, mu rukerera rwa tariki 08/12/2012, hafatiwe litiro 3200 z’ibikwangali.



  • Abajura bogogoje umukecuru.

    Rusizi: Abibye ingurube z’umukecuru bari mu maboko ya Polisi

    Nyandwi w’imyaka 21, Dusabeyezu w’imyaka 17 na Yohani bemera ko ari bo bayogoje umukecuru wo mu kagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe bamwibira inguruba n’ihene. Nyuma y’igihe kinini bashakishwa ubu bari mu maboko ya Polisi.



  • Uzayisenga umugabo we yamwirukanye munzu asigaye arara mu gikoni.

    Rusizi: Umugabo yafungiranye abana mu nzu iminsi ibiri ashaka ko badahura na nyina

    Abana batatu bo mu rugo rwa Uzayisenga na Munyashongore batuye mu kagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bamaze iminsi ibiri bakingiranye mu nzu biturutse ku makimbirane ababyeyi babo bafitanye.



  • Nyanza: Umugabo yafatanwe forode y’amamesa ariruka

    Niyomugabo Joseph utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yafatanwe ibiro 200 bya forode y’amamesa ku mugoroba tariki 06/12/2012 abonye ko bikomeye ariruka.



  • Bavuga ko batinye kurara muri Congo kandi umupaka wari wafunze bahitamo guca mu mazi.

    Rusizi: Abanyarwanda 9 bafashwe banyura mu Kivu nijoro

    Abantu 9 barimo abagore 8 n’umusore umwe bari mu maboko ya Polisi i Kamembe bazira gutwara ibicuruzwa bya forode babinyujije mu kiyaga cya Kivu mu ijoro rya tariki 05/12/2012.



  • Umugabo yishe umugore we wa gatatu amuhoye ko amuca inyuma

    Mutemberezi Jean de Dieu wari utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yaraye yishe umukobwa wari inshoreke ye amuhoye ko abandi bagabo bari baje kumukomangira ngo bararane batazi ko aryamanye na Mutemberezi.



  • Dusabeyezu wahitanye mugenzi we.

    Rusizi: Yitabye Imana nyuma yo gukubitirwa mu kabari

    Hategekimana Vicent uzwi ku izina rya Gitoya ukomoka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yitabye Imana azize umuhini yakubiswe n’uwitwa Dusabeyezu Emmanuel ubwo bari mu kabari mu murenge wa Kamembe mu ijoro rishyira tariki 06/12/2012.



  • Nyamagabe: Taxi yakoze impanuka abagenzi bake barakomereka byoroheje

    Abantu bake bakomeretse byoroheje ubwo taxi itwara abagenzi yakoraga impanuka mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 06/12/2012, mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Nzega ko mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.



  • Bamwe mu bafashwe biba ibiti by

    Imishikiri nticyoherezwa cyane i Bugande

    Nyuma y’igihe gito mu karere ka Nyagatare havugwa icuruzwa ry’ibiti bamwe bita Kabaruka abandi bakabyita Umushikiri, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko iki kibazo cyagabanutse kubera ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’imbaraga z’abaturage nyuma yo kubona hasahurwa umutungo w’igihugu.



  • Abacumbitsi bo muri Runda bakoranye inama n

    Kamonyi: Abacumbitsi bo mu murenge wa Runda bagiye guhabwa ibibaranga

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bwemeje ko bugiye guha abantu baje gucumbika muri uwo murenge ikibaranga kuko kuba batazwi byatuma rimwe na rimwe bateza ibibazo by’umutekano muke cyangwa bakarenganywa n’abo baje gukorera.



  • Nyiramana Jacqueline yakomeretse ku jisho.

    Yakubiswe n’umugabo we amuziza ko atishyuye inzoga yanyoye

    Umugabo witwa Mbarute Pierre utuye mu mudugudu wa Gitaba, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yaraye akubita umugore we mu ijoro rishyira tariki 05/12/2012 ngo kuko umugore yari yanze kwishyura inzoga uyu mugabo we yari yanyweye mu kabari.



  • Kamonyi: Bafashwe bibye amafaranga y’umugenzi wari uvuye muri tagisi

    Ubwo umugenzi yavaga muri tagisi ahitwa Bishenyi akabura amafaranga ye yahise ayikurikira maze ayafatana abagore batatu bari kumwe muri tagisi.



  • Nyamasheke: Ikamyo yakoze impanuka kigingi wayo ahita apfa

    Ikamyo yo muri Tanzania ifite purake TZ 269BJ yakoze impanuka mu ishyamba rya Nyungwe maze Kigingi wayo witwa Ildi ahita yitaba Imana ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 05/12/2012.



  • Impombo zivana amazi mu kiyaga cya Ayideri.

    Muhanga: Hafashwe ingamba zo gukumira abiba impombo z’amazi y’Ayideri

    Hafashwe icyemezo ko hajyaho abazamu barinda ikiyaga cya Ayideri kiri mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga nyuma y’uko hagaragaye ubujura bw’impombo zivanamo amazi ziyajyana mu gace k’Amayaga.



  • Birakekwa ko Nshimyumurwa yarashwe n’abamukekagaho amafaranga

    Inzeko za polisi mu Ntara y’Uburasirazuba zirakeka ko abarashe umusore witwa Nshimyumurwa Bonaventure bamukekagaho amafaranga kuko bamutwaye agakapu yari afite ku rutugu avuye gucuruza mu isoko rya Ntunga muri Rwamagana.



  • Nyamasheke: Umusore w’imyaka 20 afungiye kwiba moto

    Habiyambere Samuel wo mu mudugudu wa Nyamatete, akagari ka Nyamugari, umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga akurikiranyweho kwiba moto.



  • Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yarohamye mu Kivu

    Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Ndatimana Jason wo mu mudugudu wa Mushungo, akagari ka Nyarusange, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvoma ahita yitaba Imana tariki 03/12/ 2012.



  • Kigali: Umuriro w’amashanyarazi watwitse inzu ebyiri

    Mu mpera z’icyumweru kirangiye, inzu ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro watewe na sirikwi ijyanye no kwesitara amashanyarazi nabi maze zirashya zirakongoka; nk’uko Polisi ibitangaza.



  • Indobo y

    Nyanza: Umwana w’uruhinja yaguye mu ndobo y’amazi ahita apfa

    Umwana w’amezi 10 witwa Ishimwe Kevin wo mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Gahondo, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yitabye Imana aguye mu ndobo y’amazi.



  • Ruhango: Abagabo 5 bakurikiranyweho kujya kwiba bagatemagura abantu

    Mutabaruka Gakumba Desire, Munyemana Jean Pierre, Twahirwa Prothegene, Habiyaremye Theodere na Niyosenga Octave barashinjwa kuba barateye urugo rwa Nsengiyumva Euraste tariki 29/11/2012 bagiye kumwiba bagatema abantu batatu bari batabaye.



  • Abagabo babiri bafatanwe moto bibye. (Photo: N. Leonard)

    Abagabo babiri bafatanwe moto yibwe

    Abagabo babiri batawe muri yombi n’abamotari tariki 01/12/2012, mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke bazize kutambara ingofero-ndindamutwe (casque) bituma bimenyekana ko moto yo mu bwoko AG 100 bari batwaye bayibye mu Karere ka Rulindo.



  • Abazi Ingabire bavuga ko abo basore bamukubitiye muri uyu murima w

    Burera: Abasore babiri bari bivuganye umukobwa Imana ikinga akaboko

    Umusore witwa Nsabimana bakunze kwitwa Kabuhinja na Ndeze bakunze kwita Buyi bose batuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bararegwa gukubita umukobwa bakamusiga yenda gushiramo umwuka akajyanwa mu bitaro.



  • Musanze - Batatu bafunze bazira kwinjiza urumogi mu gihugu

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiye abantu batatu bazira kwinjiza mu gihugu udupfunyika tugera ku 12.152 tw’urumogi, aho bafungiye kuva kuwa Gatatu w’iki cyumweru.



  • Abitabiriye inama y

    Intara y’Amajyepfo irizeza abaturage bayo umutekano usesuye

    Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo yabaye tariki 30/11/2012 yagaragaje ko muri rusange uturere twose tuyigize umutekano wifashe neza inasezeranya abaturage bayo ko ntakizegera kiwuhungabanya.



  • Ruhango: Paruwasi Byimana yarasahuwe

    Mu ijoro rishyira tariki 29/11/2012, abantu bataramenyekana bibye muri kiriziya ya paruwasi Byimana iherereye mu murenge wa Byimana maze batwara bimwe mu mutungo w’iyo paruwasi.



  • Nyamasheke: Umugabo yishe murumuna we amuteye icyuma

    Musabyemungu Emmanuel w’imyaka 27 wo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Poste ya Polisi ya Macuba akurikiranyweho icyaha cyo kwica murumuna we witwa Harindintwari Jean Paul w’imyaka 23, amuteye icyuma mu mutima.



  • Gakenke: Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwisha yishwe atewe icyuma

    Sibomana Eliazar, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwisha, mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke yitabye Imana tariki 29/11/2012 nyuma yo guterwa icyuma n’umukozi wo mu kabari k’inzoga bapfuye amafaranga.



  • Umukecuru Nyirangerageze ajyanwe kwa muganga mu modoka ya Polisi asigasiwe n

    Gakenke: Umukecuru yakubiswe asigara ari intere biturutse ku isenene

    Umukecuru w’imyaka 69 witwa Nyirangerageze Purinalina utuye mu Mudugudu wa Masoro Akagali ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/11/2012, ngo yakubiswe n’abagabo babiri bamugira intere bitewe n’isenene.



Izindi nkuru: