Guhera kuri uyu wa 28/11/2012 abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gushaka kujya muri iki gihugu ahitwa Kiboga hamwe n’imiryango yabo nta byangombwa bagira, bakaba bavuga ko bari bagiye gupagasa.
Umwana w’imyaka 2.5 witwa Iratumwa Emima wo mu Kagali ka Kiruku, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28/11/2012 atwawe n’umugezi wa Baramba wuzuye kubera mvura yari imaze kugwa ari nyinshi muri uwo murenge.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zitangaza ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko zigasaba inzego zose kurushaho gukaza ingamba zo kuwubungabunga.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.
Uzaribara Bosco w’imyaka 62, umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yagiye gutema abavandimwe be ababuze atematema imbabura n’amategura bigera kuri 20.
Nyandwi Gerald w’imyaka 19 wo mu kagari ka Gitinda, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Nyamagana kuva tariki 27/11/2012 azira kwiba ihene 2 mu rugo yakoragamo.
Abacuruzi babiri bakorera mu Mujyi wa Kigali batawe muri yombi na Polisi ishinzwe gukumira magendu (RPU) bakekwaho gucura ibirango mpimbano by’imisoro bishyirwa ku nzoga ziva hanze kugira ngo babashe kuzinjiza magendu mu gihugu; nk’uko Polisi ibitangaza.
Umugore witwa Akumuntu Josiane, utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera afunzwe aregwa kugambirira gushimuta abana b’abakobwa batanu abashutse ngo abajyane muri Uganda maze biramupfubana.
Gasigwa Augustin uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki 26/11/2012 azira kwiba insinga z’amashanyarazi mu mudugudu wa Kavune muri ako kagari.
Etienne Karemera w’imyaka 38 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murambi, akagali ka Masangano, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatoraguye gerenade yo mu bwoko bwa “STICK” mu murima w’umuturage ahita ayishyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Umwana w’imyaka 7 witwa Gisubizo Janvier, yagonzwe n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke saa tanu tariki 25/11/2012 yitaba Imana nijoro aguye mu Bitaro bya Kibogora.
Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 584 na 500 mu mafaranga y’u Rwanda, nibyo ubuyobozi bwameneye imbere y’imbaga mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera mu rwego gukomeza gukangurira Abanyaburera kwitandukanya nabyo.
Pascal Nkurunziza w’imyaka 27, afungiye kuri station ya Polisi ya kamembe akekwaho gufata umwana w’imyaka 13 ku ngufu, ariko nyirubwite akabihakana n’ubwo abishinjwa n’abaturanyi be bamufashe.
Polisi y’igihugu yo mu karere ka Musanze, yahuguye abaturage uburyo bakwirinda impanuka zo mu muhanda, bagabanya umuvuduko, birinda ubusinzi, bakoresha umuhanda neza n’ibindi, mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda.
Imodoka eshatu zagonganiye mu gishanga cya Nyabarongo, zakomereje abantu bane zinafunga umuhanda mu gihe cy’amasaha atatu, ahagana mu masaha y’Isaa Moya z’umugoroba, wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/11/2012.
Uruhinja rumaze nk’icyumweru kimwe ruvutse rwatoraguwe rukiri ruzima mu gashyamba ko mu mudugudu wa Kinene, mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Kuba abazajya bagaragaraho ubusinzi kimwe n’abazatanga inzoga ku bantu basinze bazajya bahanwa n’itegeko bizatuma bamwe bazajya banywa birinda kugaragaza ibyishimo.
Umupadiri witwa Nzabonimana Augustin yakoze imponuka mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi tariki 22/11/2012 imodoka isenya inzu y’umuturage abandi bantu batatu barakomereka.
Gucuruza inzoga mu masaha y’akazi ngo ni kimwe mu bitera umutekano mucye mu karere ka Kirehe akaba ariyo mpamvu abacuruzi basabwe kujya bafungura utubari batinze kandi bagafunga kare.
Impanuka zibera mu karere ka Kamonyi zahitanye abagera kuri 43 muri uyu mwaka wa 2012 akaba ariyo mpamvu bagomba kwitwararika mu gukoresha umuhanda; nk’uko babisobanuriwe kuri uyu wa 22/11/2012 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga mu Mujyi wa Musanze igana mu Mujyi wa Kigali yakoze impanuka mu masaha saa mbiri z’ijoro tariki 21/11/2012 irenga umuhanda ku bw’amahirwe itangirwa n’igiti gitemye.
Imodoka yo mu bwoko bwa COASTER ifite plaque RAC 156G ya sosiyete itwara abagenzi “Impala” yagonze umumotari ahita akomereka mu mutwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012 ahagana saa tanu n’igice.
Umunyeshuri w’umukobwa wo mu muri College Giheke yasibye gukora ikizamini cya Leta bitewe n’inkuba yakubise ahagana saa yine z’igitondo tariki 20/11/2012 agata ubwenge. Arwariye mu kigo nderabuzima cya Giheke.
Kuri uyu wa 20/11/2012 ahagana saa munani umumotali n’umugenzi yari ahetse barokotse impanuka yari ibahitanye, ubwo moto yari ibahetse yasakiranaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Benz. Iyi mpanuka ibaye nyume y’umunsi umwe polisi isabye abamotari kwirinda impanuka ndetse bakabishyira mu mihigo.
Nteziryayo Emmanuel w’imyaka 22 afungiye gutema abantu babiri umwe agahita ahasiga ubuzima, ubwo bari baje kumuta muri yombi yibye ibirayi.
Irambona Martin wari ukuriye abandi bakozi bakora muri Freedom Motel iri mu mujyi wa Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akekwaho kunyereza ibikoresho by’akazi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 400.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, bamusanze aryamye kuri comptoire ya studio iri mu gasanteri ka Remera yahwereye mu ijoro ya tariki 17/11/2012 bamunywesheje cartouche.
Nubwo abatwara ibinyabiziga basabwa kwitwararika muri iki cyumweru cyo kurwanya impanuka, kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012 ahagana saa sita n’igice imodoka ya FUSO yagonze umukecuru mu mujyi w’akarere ka Rusizi rwagati imituritsa ukuguru mu buryo bukabije.
Ikamyo yo mu bwoko bwa DAF yavaga i Kigali yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yakoze impanuka tariki 17/11/2012 ahagana saa yine za mu gitondo ihutaza abagenzi batatu bari hafi y’umuhanda barakomereka.
Umusore w’imyaka 20 witwa Kwitonda Cyriaque acumbikiwe kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe ukekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwa Rukarara ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.