Kigali: Umuriro w’amashanyarazi watwitse inzu ebyiri

Mu mpera z’icyumweru kirangiye, inzu ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro watewe na sirikwi ijyanye no kwesitara amashanyarazi nabi maze zirashya zirakongoka; nk’uko Polisi ibitangaza.

Inzu ya mbere yafashwe n’inkongi y’umuriro ni iya Dismas Muhawenimana utuye mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagali ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uwo muriro w’amashanyarazi watewe na sirikwi wangije gusa igikoni, Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira inkongi z’umuriro ritabara inzu nini na yo yari yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Muhawenimana yashimiye Polisi gutabara vuba bituma igice cy’inzu ye nini kitadakongoka kandi yafashwe.

Indi nzu yahiye ni ya Nsengimana iri mu Kagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge. Inzu yarahiye irakongoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara ahamagarira abashaka gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu gukoresha abantu babifite ubumenyi kandi babyize kugira ngo birinde inkongi z’umuriro w’amashanayarazi.

Yagize ati: “Bamwe bakoresha abatekinisiye mu gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo ntibakurikirane uko byakozwe mu gihe hari abakoresha abakozi batabisobanukiwe neza cyangwa bagakoresha ibikoresho bibi.”

Mu minsi ishize, mu Mujyi wa Kigali, inzu zirimo n’inzu z’utubyiniro (night clubs) ndetse n’ibintu birimo zafashwe n’inkongi z’umuriro zirashya zirakongoka.

Igihe habaye inkongi y’umuriro, Polisi ikangurira abantu kuyihamagara kuri izi numero 0788311120, 0788311224 na 122 kugira ngo itabare hakiri kare.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bwana Ruhara, dushakire ijambo ry’umwimerere w’ikinyarwanda wasimbuza Circuit electrique na installation!!? Plz mujye mucritika mubanje gutekereza, abanyamakuru ba Kigali today ndabazi ni abanyamwuga guhera i Butare muri campus, bajya gushyiraho aya magambo ari uko babuze ayayasimbura!! Tujye tunyuzamo twemere n’ubukene bw’ururimi rwacu!

yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

NIKO RUHARA WE WOWE KO NTAYO USHYIZEHO NGO TUMENYE UKO UBUTAHA BIZITWA?

MAKABE yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

gerageza ufashe uriya munyamakuru ayo magambo yari gukoresha. ubusanzwe, ikinyarwanda kibura amagambo menshi.

ukuri yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

"sirikwi ijyanye no kwesitara " Ubu koko nta magambo y’ikinyarwanda yari kuboneka asimbura ariya?

Ruhara yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka