Ruhango: Abagabo 5 bakurikiranyweho kujya kwiba bagatemagura abantu

Mutabaruka Gakumba Desire, Munyemana Jean Pierre, Twahirwa Prothegene, Habiyaremye Theodere na Niyosenga Octave barashinjwa kuba barateye urugo rwa Nsengiyumva Euraste tariki 29/11/2012 bagiye kumwiba bagatema abantu batatu bari batabaye.

Aba bagabo batuye mu mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, bamenye ko Nsengiyumva afite amafaranga bacura umugambi wo kujya kumwiba.

Mu gihe cya saa saba z’ijoro tariki 29/11/2012 nibwo bagabye igitero muri uru rugo, bica urugi ariko Nsengiyimva aba yabumvishe, ashaka kwirwanaho birananirana aca inyuma n’umugore we biruka batabaza.

Abaje batabaye aribo; Ntigurirwa Faustin, Kubwimana Venuste na Hakizimana Leonard, bahuye naba bagizi ba nabi barabatemagura icyakora nyiri kugabwaho igitero ntacyo yabaye uretse amafaranga ibihumbi 88 bamutwaye.

Kugeza ubu aba bose bakekwaho icyi gitero nubwo bahakana icyi cyaha bagejejwe mu maboko y’Ubushinjacyaha bwa Muhanga kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012.

Nk’uko bigaragara mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda mu ngingo ya 302, icyi cyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 n’ihazabu ingana na 5 kugeza 10 y’inshuro y’ibyo bibye.

Hari hashize igihe mu karere ka Ruhango hatumvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ubu, kuko inzego z’umutekano muri aka karere ka Ruhango kabihagurukiye bikomeye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka