Rusizi: Abanyarwanda 9 bafashwe banyura mu Kivu nijoro

Abantu 9 barimo abagore 8 n’umusore umwe bari mu maboko ya Polisi i Kamembe bazira gutwara ibicuruzwa bya forode babinyujije mu kiyaga cya Kivu mu ijoro rya tariki 05/12/2012.

Aba bagore batangaza ko icyabateye kunyura mu Kivu kandi nijoro aruko umupaka usigaye ufunga kare bigatuma gahunda zabo zipfa. Ngo babonye batari burare muri Congo kubera gutinya umutekano waho bibatera gufata icyemezo cyo kunyura mu kiyaga.

Bavuga ko batinye kurara muri Congo kandi umupaka wari wafunze bahitamo guca mu mazi.
Bavuga ko batinye kurara muri Congo kandi umupaka wari wafunze bahitamo guca mu mazi.

Ibyo bari batwaye ntibyagaragaye kuko Abanyekongo bari babitwaye bahise babisubiranayo n’ubundi bwato ariko bakeka ko ari forode kuko abagore bakunze gufatirwa mu kiyaga arizo batwaye. Abenshi mu bafashwe bakomoka mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Hashize iminsi kunyura mu mazi ninjoro bihagaritswe cyane cyane abakoresha amato mato kuko baba bahungabanya umutekano cyane cyane ko ntawe uzi icyo baba bayanyuriyemo icyo gihe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka