Abagabo babiri bafatanwe moto yibwe

Abagabo babiri batawe muri yombi n’abamotari tariki 01/12/2012, mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke bazize kutambara ingofero-ndindamutwe (casque) bituma bimenyekana ko moto yo mu bwoko AG 100 bari batwaye bayibye mu Karere ka Rulindo.

Abatawe muri yombi ni Jean d’Amour Munezero w’imyaka 30 ukomoka mu Karere ka Kamonyi na Martin Nkurunziza w’imyaka 26 wo mu Karere ka Bugesera. Bombi ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Ngo iyo moto yibwe mu gitondo cyo kuwa 01/12/2012 mu Karere ka Rulindo, iza gufatwa na Polisi nyuma y’uko abamotari bo mu Karere ka Gakenke bafashe abo bagabo babiri bakabashyikiriza Polisi kuko bagendaga kuri moto batambaye ingofero-ndindamutwe (casque).

Moto igeze mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Rulindo byaje kugaragara ko yibwe; nk’uko Polisi ibitangaza. Abo bagabo babiri bemera icyaha bakoze bakavuga ko bateguye kwiba iyo moto igihe kirekire.

Abagabo babiri bafatanwe moto bibye. (Photo: N. Leonard)
Abagabo babiri bafatanwe moto bibye. (Photo: N. Leonard)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Francis Gahima ashima ubufatanye bwiza bwagaragajwe n’abamotari, baharaniye ko amategeko agenga ibinyabiziga yubahirizwa ndetse banagira uruhare rwo guta muri yombi abanyabyaha.

Supt. Gahima yasabye kandi abaturage kuba maso, bahanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano hakiri kare kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi n’ibyabo bigaruzwe.

Baramutse bahamwe n’icyo cyaha, bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’izahabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ikintu kibwe ushingiye ku ngingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mu mezi atatu ashize, moto ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa AG 100 na TVS izwi nka “gikumi” zibwe mu Karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka