Birakekwa ko Nshimyumurwa yarashwe n’abamukekagaho amafaranga

Inzeko za polisi mu Ntara y’Uburasirazuba zirakeka ko abarashe umusore witwa Nshimyumurwa Bonaventure bamukekagaho amafaranga kuko bamutwaye agakapu yari afite ku rutugu avuye gucuruza mu isoko rya Ntunga muri Rwamagana.

Nshimyumurwa wari utuye mu Kagari ka Nyakagunga mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana asanzwe acuruza telefoni zigendanwa bita mobile. Ubwo yari mu nzira ataha nijoro ahagana saa moya n’iminota 35, abantu batazwi bamuturuka inyuma bamurasa amasasu ahita yitaba Imana.

Abamurashe bamutwaye agakapu yatwaragamo telefoni acuruza yari afite ku rutugu. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva yabwiye Kigali Today ko polisi ikiri mu iperereza igendeye ku bimenyetso bike byasanzwe aho nyakwigendera yaguye, ariko ngo barakeka ko abamurashe baba bamukekagaho amafaranga yari yacuruje ku munsi w’ejo.

Polisi ngo yizeye gutahura abagizi ba nabi bavukije Nshimyumurwa ubuzima, kandi abaturage barashishikarizwa gutanga amakuru yose yafasha inzego z’umutekano mu kumbumbatira umutekano; nk’uko Supt Benoit Nsengiyumva akomeza abisobanura.

Nyakwigendera wari afite imyaka 24 asize umugore bari batarabyarana, ariko amusigiye inda nkuru ngo ishobora kuvuka mu minsi ya vuba; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Havugimana Emmanuel.

Kubera ko hakekwa ko abamwishe bamuhoye amafaranga yari afite, abaturage bose barasabwa kujya babitsa amafaranga yabo mu bigo by’imari igihe bavuye mu mirimo yabo, cyane cyane abacuruzi kuko ngo mu mpera z’umwaka hari imburamumaro n’inkoramaraso ziba zicungiye kubona urufaranga ku nzirakarengane.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka