Kamonyi: Bafashwe bibye amafaranga y’umugenzi wari uvuye muri tagisi

Ubwo umugenzi yavaga muri tagisi ahitwa Bishenyi akabura amafaranga ye yahise ayikurikira maze ayafatana abagore batatu bari kumwe muri tagisi.

Mukangoga Violette na Muhimpundu Marie Louise batuye mu karere ka Gasabo hamwe na Nyiramisago Venantie utuye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge, bafashwe bari gushwanira kugabana amafaranga ibihumbi 60, bavuga ko bari batoraguye muri tagisi yavaga mu ntara y’Amajyepfo tariki 04/12/2012.

Abo bagore ngo bahuriye muri iyo tagisi, baturutse umwe i Gihinga, undi mu Nkoto n’undi ku Mugomero. Nk’uko babivuga, iyo tagisi yageze Bishenyi havamo umudamu ariko mu gusohoka ata agasakoshi ko mu ntoki, maze Mukangoga aragatoragura.

Mukangoga yahise akereka Muhimpundu, maze bahita batangira kubara amafaranga yari arimo ngo bayagabane, Nyiramisago ababonye ati “nanjye murampa”.

Mu gihe bajyaga impaka bageze muri Gare ya Ruyenzi, wa mudamu wari waviriye mu modoka Bishenyi yahise abageraho, ayabatse asanga ni ibihumbi 60 ariko we akavuga ko mu gasakoshi ke harimo ibihumbi 80.

Aba bagore bemera ko ibyo bakoze ari icyaha, bahise batanga ibyo bihumbi 60 bari bafatanywe, banacumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda ngo babanze bishyure ibyo bihumbi 20 biburaho.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Kamonyi, butangaza ko abantu bose bagomba kumenya ko ibintu byose bitoraguwe, iyo umuntu atazi nyirabyo ngo abimushyikirize, bigomba kujyanwa ku biro bya Polisi, bakarangisha bene byo. Naho kubyitwarira ngo biba ari ubujura.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka