Nyamagabe: Taxi yakoze impanuka abagenzi bake barakomereka byoroheje

Abantu bake bakomeretse byoroheje ubwo taxi itwara abagenzi yakoraga impanuka mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 06/12/2012, mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Nzega ko mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba batangaje ko imodoka y’umushinga World Relief yo mu bwoko bwa Jeep ifite purake IT 081RC ariyo yakoze amakosa yabyaye iyi mpanuka, kuko yazamukaga mu cyerekezo kijya ku Kigeme maze igashaka guca ku ikamyo yari iri imbere yayo kandi hari indi modoka yamanukaga.

Iyi taxi ifite purake RAA362K yamanukaga iva ku Kitabi yerekeza i Butare yashatse guha inzira iyi Jeep maze igwisha urubavu mu nzira y’amazi (bordure) ku buryo ikirahure cy’imbere cyahise kivamo. Yanagonze agateme gakoze muri sima abanyamaguru bambukiraho bajya mu ngo zituye hafi aho.

Iyi modoka y’umushinga World Relief nayo yahombanye ku ruhande rw’imbere i bumoso, ku buryo bishoboka ko yaba yarukojeje kuri iyi taxi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka