Nyanza: Umwana w’uruhinja yaguye mu ndobo y’amazi ahita apfa

Umwana w’amezi 10 witwa Ishimwe Kevin wo mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Gahondo, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yitabye Imana aguye mu ndobo y’amazi.

Urwo ruhinja rwitabye Imana ubwo nyina yari yinjiye mu nzu maze rwegera indobo y’amazi yari hafi yarwo maze ruba ruyituyemo rubanjemo umutwe; nk’uko abaturanyi b’uyu muryango ndetse na nyina ubwe babitangaje tariki 03/12/2012.

Urwo ruhinja nibwo rwari rutangiye kwiga guhaguruka rwifashishije ibintu birwegereye nk’uko Nyirabagwiza Calorina ubana n’ababyeyi barwo mu gipangu kimwe abitangaza.

Agira ati: “ urupfu rw’uriya mwana rwabaye mu kanya gato cyane kuko nyina nibwo yari agiye mu nzu agarutse asanga ruguye mu ndobo y’amazi”.

Indobo y'amazi yabaye ingusho ku mwana w'uruhinja ahita apfa ( Photo: Jean Pierre T.)
Indobo y’amazi yabaye ingusho ku mwana w’uruhinja ahita apfa ( Photo: Jean Pierre T.)

Uruhinja rukimara kuvanwa muri iyo ndobo nta bundi butabazi bw’ibanze rwakorewe kuko rwari rwamaze gushiramo umwuka.

Gupfa ku muntu ni nko guhumbya no guhumbura kuko umunsi we iyo wageze ntaho yahungira urupfu. Aya ni amwe mu magambo abaturanyi babwiraga nyina w’umwana witabye Imana bamuhumuriza.

Uru ruhinja rwitabye Imana ruguye mu ndobo y’amazi rwari imfura iwabo nk’uko Muhimpundu Marie Chantal na Kalisa Bosco bari ababyeyi barwo babitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babyeyi b’uwo mwana mwihangane,Imana yamwisubije kandi mwizere ko izabashumbusha.Ako kaziranenge Imana ikakire hamwe na Razaro wari umukene!

yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka