Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yarohamye mu Kivu

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Ndatimana Jason wo mu mudugudu wa Mushungo, akagari ka Nyarusange, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvoma ahita yitaba Imana tariki 03/12/ 2012.

Uyu mwana ngo ubusanzwe arwara indwara y’igicuri cyajyaga kimutera kwitura hasi, ari na cyo bakeka ko cyaba cyamutuye muri iki kiyaga ubwo yari agiye kuvoma. Ndatimana Jason witabye Imana ni mwene Munyeshangi Jonas na Mukankiko Eliane.

Ikibazo cy’imfu zikomoka ku kurohama mu kiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku bakiri mu kigero cy’abana gikomeje guhangayikisha ababyeyi n’abakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’abaturage muri aka karere barimo abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye tariki 29/11/2012.

Abashinzwe umutekano mu nzego zitandukanye, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke bemeranyije ko hakwiye kujyaho ingamba zifatika zo kurinda izi mfu zikomoka ku kurohama muri iki kiyaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka