Nyamasheke: Ikamyo yakoze impanuka kigingi wayo ahita apfa

Ikamyo yo muri Tanzania ifite purake TZ 269BJ yakoze impanuka mu ishyamba rya Nyungwe maze Kigingi wayo witwa Ildi ahita yitaba Imana ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 05/12/2012.

Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Hassan Abdulukalim w’imyaka 32 y’amavuko ngo yaba yabuze imyuka ya feri ubwo yari igeze mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe mu mudugudu wa Uwakagano, akagari k’Ibanda mu murenge wa Rangiro, maze ikora impanuka.

Nyuma y’uko Kigingi wayo, Ildi apfuye, umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe ukunze kugaragaramo impanuka, by’umwihariko z’imodoka nini.

Ikibazo gikomeje guhangayikisha ni ukuntu muri iri shyamba rya Nyungwe biba bigoranye kubona umurongo w’itumanaho (Network/Reseau) ku buryo n’ukoreye impanuka muri iri shyamba biba bigoye kuba yabona ubutabazi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka