Umudugudu uzafatirwamo kanyanga abawutuye bazabiryozwa - Mayor wa Burera

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gukomeza guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga hafashwe ingamba ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga abawutuye bazajya babibazwa.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko abaturage bakwiye kuba ijisho rya mugenzi wabo kugira ngo bahashye ikiyobyabwenge cya kanyanga kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere.

Agira ati “Aho tuzasanga mu mudugudu harimo kanyanga, abaturage bazabibazwa. Kuko ntabwo ari umuyobozi w’umudugudu gusa. Abaturage bakwiye kuba ijisho ya mugenzi wabo.

Kuko niba ari ikiyobyabwenge, uwakinyoye akaba yakwangiriza umwana cyangwa undi mudamu akamuhohotera, akamufata ku ngufu, uwawe se we akinze ho iki? Ni ukuvuga ngo rero ni icyorezo abantu bose bagomba guhagurukira rimwe bakakirinda kuburyo bufatika.”

Ikindi nuko umudugudu uzafatirwamo kanyanga abawutuye bazakora irondo ukwezi kwose. Ibyo byose kugira ngo abaturage bajijuke bamenye ko bugarijwe n’ikyobyabwenge cya kanyanga; nk’uko Sembagare abihamya.

Abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda bayitwaye mu mashashi cyangwa amajerikani.
Abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda bayitwaye mu mashashi cyangwa amajerikani.

Kanyanga igaragara mu karere ka Burera ituruka muri Uganda, igihugu gihana imbibi n’ako karere.

Zimwe mu ngamba zo guhashya icyo kiyobyabwenge zafashwe kuva kera harimo gushishikariza abacuruza kanyanga kubireka ubundi bakibumbira hamwe, mu makoperative, ubundi ubuyobozi bw’akarere bukabatera inkunga bagakora imishinga ibateza imbere.

Nko mu murenge wa Rugarama ndetse na Cyanika hari bamwe bafashe umwanzuro wo kureka gucuruza kanyanga. Ubu bafite koperative zibabyarira inyungu. Aba nibo bashishikariza n’abandi kubireka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera kandi busaba abaturage, abayobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano gushyira hamwe, abaturage batanga amakuru ku gihe, baba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo kanyanga ikomeze ihashywe.

Amategeko ahana

Mu rwego rwo gukomeza guhashya ibiyobyabwenge mu Rwanda na kanyanga irimo hashyizweho amategeko ahana ababifatiwemo.

Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Kanyanga yafashwe imenerwa mu ruhame.
Kanyanga yafashwe imenerwa mu ruhame.

Umuntu wese ufashwe akora cyangwa acuruza ibiyobyabwenge afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ayo mategeko kuva yajyaho bamwe mu bafatiwe muri kanyanga mu karere ka Burera baciriwe imanza imbere y’imbaga y’abaturage, maze bakatwa urubakwiye.

Ikindi ni uko kanyanga ifashwe imenerwa mu ruhamwe kugira ngo abaturage bamenye ububi bw’icyo kiyobyabwenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka