Uruhinja rwibiwe mu bitaro bya Nyagatare

Abakozi b’ibitaro n’ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyagatare no mu bigo nderabuzima bikorana barasabwa kurushaho kwita ku mutekano w’abana babyaye, bakirinda gupfa kubaha uwo babonye nyuma y’aho umubyeyi witwa Murekatete Donata yibiwe uruhinja yaramaze icyumweru abyaye.

Tariki 06/03/2013 Murekatete Donata w’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare yabyariye uwana w’umuhungu mu bitaro bya Nyagatare ariko kubera intege nke uyu mwana w’imfura yavukanye yagombaga kubanza kwitabwaho akiri mu bitaro; nk’uko bitangazwa n’abaganga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 werurwe habura iminsi ibiri gusa ngo uyu Murekatete atahane umwana we, ni bwo yibwe n’umukobwa utabashije kumenyekana gusa abamubonye batangaza ko ari mu kigero cy’imyaka 24.

Mu gutegura uyu mugambi ngo yabanje kwitwara nk’umurwaza agerageza kuganiriza abari mu cyumba kimwe n’uyu mubyeyi wibwe umwana. Murekatete wibwe umwana avuga ko bigoye gusobanura iki kibazo.

Ati: “Jye ndumva mfite agahinda kenshi mu mutima, nacitse intege kandi ndatinya n’ukuntu ndibubwire umugabo wanjye ko banyibye umwana. Ukuntu nzasobanurira umuryango aya mahano nabyo n’ikibazo mfite.”

Mukabwanakweli Florence nyina wa Murekatete atangaza ko mbere y’uko uyu mwana yibwa nyirugukora iki gikorwa yabanje kubaganiriza anababwira ko amasaha akuze bakwiye gusinzira. Agatotsi kamaze kubafata nibwo uyu mwana yibwe hagati ya saa saba na saa cyenda z’ijoro.

Asobanura uko byagenze muri aya magambo: “Umukobwa yaraje adusanga ku buriri mubaza ikimugenza ambwira ko nawe arwaje undi mubyeyi. Yakomeje kutuganiriza nyuma agatotsi karadufata turasinzira. Nyuma naje kumva umukobwa wanjye ambwira ko yabuze umwana.”

Bamwe mu barwaza twasanze muri ibi bitaro badutangarije ko iki gikorwa kibabaje kandi inzego z’umutekano zikwiye kubikurikirana bityo uwabikoze akaba yashyikirizwa ubutabera, nk’uko umwe muri bo Uzabakiriho Evariste, ukomoka mu murenge wa Musheri yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva yongeye gukangurira abantu bose bakora mu bitaro ko bagomba kumenya abantu bose binjiye mu bitaro kuko uretse n’ibikorwa by’ubushimusi bashobora no gukora ibindi bikorwa bibi.

Nk’uko amategeko abiteganya umuntu watwaye umwana mu buryo bw’uburiganya ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri milioni 5.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni akumiro!!!!!!!!!!!!

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

mbanje gushimira abakozi kigalitoday uburyo batugezaho amakuru ashyushye,mukomezeho turabashyiGgikiye.

kkc yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka