Nyanza: Umunyeshuli yagonze umukecuru bombi bajyanwa mu bitaro ari indembe

Twizerimana Jean Paul wajyaga kwiga mu karere ka Ruhango ari ku igare yagonze umukecuru witwa Nyirangamije Evelyne w’imyaka 76 y’amavuko mu gitondo cyo ku itariki ya 06/03/2013 maze bombi bajyanwa mu bitaro bya Nyanza bakomeretse bikomeye ku buryo ibitaro bya Nyanza byahise bibohereza mu bitaro CHUB bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye.

Nk’uko abaturage bari kumwe nabo mu bitaro bya Nyanza babaherekeje babitangaza iyo mpanuka yabaye ubwo uwo mukecuru yambukiranyaga umuhanda atabanje kureba.

Uwaganiriye na Kigali Today yagize ati: “Uriya munyeshuli byasaga nk’aho yari arangaye kandi afite umuvuduko mwinshi ndetse n’umukecuru yambukiranyije umuhanda atabanje kureba ni uko bagongana nta n’umwe witeguye byibura no kwitaza niko gukomereka mu buryo bukomeye.”

Ubwo bari mu bitaro bya Nyanza muri bo nta n’umwe wabashaga kuvuga kuko bari muri koma bataye ubwenge hashakishwa uko bari bwoherezwe mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri Butare mu karere ka Huye kugira ngo bahabwe ubufasha burishijeho.

Iyo mpanuka ikomeye ibaye mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bufatanyije na polisi ikorera muri ako karere bari barafashe icyemezo cyo guca amagare muri uwo muhanda bitewe n’uko amagare yavugwagwaho guteza impanuka zikomeye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka