Ruhango: Ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gusambanya abana batanu

Umugabo witwa Nzeyimana Paul w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana kuva tariki 08/03/2013 acyekwaho gusambanya abana batanu babaturanyi.

Intandaro y’itabwa muri yombi ya Nzeyimana, yabaye nyuma yaho tariki 28/02/2013 avuzweho kwirirwa akingiranye umwana w’imyaka 14 mu nzu umunsi wose.

Kigalito Today ivugana na Nzayimana kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, yavuze ko ibimuvugwaho atabyemera, ahubwo byose bikaba biterwa n’umugore w’umuturanyi witwa Valerie Muyenzikazi bafitanye ikibazo guhera mu 2000.

Uyu mugabo avuga ko amaze kubeshyerwa ko yakingiranye umwana w’imyaka 14 akarirwa mu nzu, ni bwo uyu mugore bari bafitanye ikibazo, yasabye abandi babyeyi bane bafite abana bato gushinja uyu mugabo yabasambanyije ku gahato.

Gusa uyu mugabo ubana n’ubumuga byose arabihakana, akavuga ko yizeye ko amategeko azubahirizwa agasubira iwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira buvuga kuri iki kibazo ntibyadukundira kuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ernest Uwimana atitabaga terefone ye igendanwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noneho ibiri kubera mu murenge wa KINIHIRA NTIBISANZWE PE! Gusa ubuyobozi bushishoze kuri uyu mugabo bare be koko niba arengana cg niba bimuhama.

PAUL yanditse ku itariki ya: 9-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka