Rutsiro: Hafashwe abajura babiri bari barayogoje agace batuyemo

Barayavuze Kalimunda w’imyaka 19 y’amavuko n’undi witwa Mukundabantu Saveri w’imyaka 16 y’amavuko bagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, nyuma y’uko abo basorebafatanywe bimwe mu byo biyemerera ko bibye birimo ihene eshatu, inyama z’ihene babaze, umufuka w’ibigori n’igitoki.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 15/03/2013, nibwo aba basore bazanywe n’abaturage n’aba local defense babiri, nyuma y’uko abo basore batuye mu kagari ka Rugeyo mu murenge wa Murunda bafashwe mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 12/03/2013.

umwe mu ba local defence witwa Thomas Habimana ushinzwe umutekano mu kagari ka Rugeyo mu murenge wa Murunda yabwiye Kigali Today ko muri iryo joro ari bwo umuturage yaje kubahuruza, ababwira ko abonye abantu bamunyuzeho bashoreye amatungo, ababwira n’abo ari bo, anababwira ko bayagejeje iwabo mu rugo.

Abasore babiri bafatanye bimwe mu byo biyemerera ko ari bo babyibye.
Abasore babiri bafatanye bimwe mu byo biyemerera ko ari bo babyibye.

Agira ati: “Ubwo twahise twambara turiruka turagenda tugezeyo dusanga koko ibyo bibye bihari”.

Uko ari babiri bababyukije baryamye bamaze kuzirika mu nzu ihene bari bamaze kwiba, bazikuye mu kagari ka Rugasa mu murenge wa Ruhango. Barabararanye ku biro by’akagari, mu gitondo kuwa kabiri babajyana ku biro by’umurenge wa Murunda.

Bagumye ku murenge kugeza kuwa gatanu ari na bwo bahavuye, bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Gihango bari kumwe n’abibwe ndetse na bimwe mu byo babafatanye.

Bafatanywe inyama z'ihene babaze, icyuma ndetse n'icumu.
Bafatanywe inyama z’ihene babaze, icyuma ndetse n’icumu.

Abo basore bavuze n’ibindi bintu bitandukanye bibye n’aho bagiye babyiba. Biyemerera ko bibye ahantu henshi hatandukanye hagera kuri 30. Habimana avuga ko hari n’ibindi byinshi bemera ko bibye umuntu atarondora ariko ntibiriwe babishyira muri dosiye byose, ahubwo banditse bimwe muri byo biremereye kurusha ibindi.

Mu byo abo basore biyemerera ko bibye harimo ihene eshanu, imwe barayigurisha indi barayirya bakaba bari bashigaje inyama zayo z’amaboko n’amaguru. Bibye n’umufuka w’ibigori, biba ibiro 50 by’ibishyimbo, igitoki gifite agaciro k’ibihumbi bitanu, basenya n’imizinga itanu y’inzuki bakuramo ubuki.

Hari n’imashini enye zidoda umushinga wari wahaye abana batishoboye ngo bazifashishe, na zo bafatanywe bakaba bemera ko bazibye mu cyumweru gishize. Bafatanywe icumu n’icyuma kirekire gikoreshwa mu kubaga amatungo, byombi bakaba babyifashishaga mu bujura bwabo.

Hari n’umuntu biyemerera w’igisambo bakoranye na we mu bujura bwo kwiba inkoko utuye mu murenge wa Mushonyi aho bita i Vumbi. Uwo musore mu minsi ishize bagenzi be baramufashe baramutema bari kugabana amafaranga kuko ngo yarimo kubaha make hanyuma aza kwivuza ku bitaro bya Murunda.

Umwe muri ibyo bisambo wari wamutemye yarafashwe arafungwa ariko aza kurekurwa kubera ko uwatemwe atiriwe akurikirana ikibazo cye.

Kalimunda yibanaga mu nzu wenyine nyuma y’uko nyina yiyahuye bitewe n’uko yari yarananiwe kwihanganira ubujura bw’umuhungu we, kuko yari amaze kuriha ibintu byaramushizeho.

Se na we ngo ntabwo abaturanyi b’uwo muryango bigeze bamenya aho yagiye kubera gutotezwa n’umuhungu we kuko yibaga noneho se akabura icyo yishyura.

Barayavuze yasigaranye na nyirakuru ariko agahora amutoteza amubwira ko azamwica naramuka avuye kwiba akabivuga. Nyirakuru na we ubu ngo yaragiye, abaturanyi be bakaba batazi aho aherereye.

Hashize umwaka n’igice se agiye ntiyongera kugaragara na ho nyirakuru we yabuze mu byumweru bibiri bishize.

Undi musore umwe muri abo bajura bafashwe witwa Mukundabantu Saveri w’imyaka 16 y’amavuko we iwabo baracyariho ndetse bakaba bifashije kuko bafite inka n’andi matungo magufi atandukanye, ariko akaba ngo yari atangiye kwiba abyigishijwe na Barayavuze.

Hari abandi bagikekwa, abafashwe bakaba bajyanywe kuri polisi kugira ngo batange amakuru yimbitse.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bakeneye kugororwa kabisa, kuko birakabije pe

simicezo yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

aba banyagwa baracyari bato nibabajyane i Wawa, ubundi se ko ari na hafi, ari no muri ako karere, nta kibazo akarere kazagira cyo kubihutisha. bajye i Wawa bamareyo umwaka bazaza bumvise uko umuntu akoresha ubwenge bwe akabaho adahemukiye abandi banyarwanda. Rwose urubyiruko nirumenye ko kurya udakora bitabaho udahemutse. twiheshe agaciro!!

kanyana yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

izi ngegera ziracyari ntoya nibagerageze kuzigorora zitaragagara zishobora kuzasubira ibuntu

rukundo yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka