Rutsiro: Yasabye ko umugabo we afungurwa n’ubwo yamukubise akamukomeretsa

Jacqueline Tuyishimire utuye mu mudugudu wa Terimbere mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, kuwa Kane tariki 07/03/2013 yerekeje kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango asaba ko umugabo we uhafungiye yarekurwa, nyuma y’uko yari amaze iminsi afunze azira kumukomeretsa.

Umugabo we witwa Jean D’amour Ukurikiyeyezu yashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano mu byumweru bibiri bishize nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we kugeza ubwo ajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Congo Nil akahamara icyumweru avurwa.

Umugore ashinja umugabo ko yibaga ibintu akabijyana ku wundi mugore wa kabiri yari amaze iminsi micye azanye. Bimwe mu byo umugabo ngo yari yatwaye birimo radiyo, itoroshi, telefoni y’umugore we, agurisha n’umufuka w’ibirayi.

Tuyishimire yamaze koroherwa ahita ajya gusabira imbabazi umugabo we ngo bamufungure.
Tuyishimire yamaze koroherwa ahita ajya gusabira imbabazi umugabo we ngo bamufungure.

Uwo munsi agurisha umufuka w’ibirayi ngo ni bwo yahise azana undi mugore amushakira mu nzu yamukodeshereje iherereye hafi y’aho umugore mukuru atuye, kuri ubu ngo hakaba hagiye gushira ukwezi amuzanye.

Icyakora abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugore ahubwo ari we wananiye umugabo, kuko ngo akunda gufata amafaranga bakoreye akajya kuyanywera, agatwara na bimwe mu byo batunze akabigurisha, mu gihe umugabo we ngo n’ubusanzwe atanywa inzoga.

Tuyishimire yagiye kurega umugabo we ku mukuru w’umudugudu hanyuma umugabo we atashye mu ma Saa Moya z’umugoroba aramukubita amubwira ko atagombaga kuba yagiye kumurega.

Umugore ati: “Yankubitishije agahini karimo imisumari mu mutwe ikajya yinjira mu mubiri, naje kwa muganga ndi kuvirirana umubiri na wo wabyimbye warengewe”.

Tuyishimire yari yakubiswe n'umugabo we amukomeretsa mu mutwe.
Tuyishimire yari yakubiswe n’umugabo we amukomeretsa mu mutwe.

Amaze gukubita umugorewe, Ukurikiyeyezu yahise yihisha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano bamubona nyuma y’icyumweru umugore yaravuye mu bitaro yarasubiye mu rugo.

Tuyishimire yamaze koroherwa arataha asanga umugabo ari mu rugo ahita ajya kumurega kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Umugabo atafatwa na Polisi ngo yasabye imbabazi umugore ariko umugore yanga kuzimuha amubwira ko abanza kwitaba polisi akaba ari ho azisabira hanyuma umugore na we akaba ari ho azazimuhera.

Umugabo yarafashwe acumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango, hanyuma umugore aje kumusura, umugabo yongera gusaba imbabazi, umugore na we yemera kuzimuha.

Tuyishimire ati: “Yansabye imbabazi, nanjye ndazimuha kugira ngo bamurekure atahe, ubundi nyuma niyongera wenda bazamukurikirane”.

N’ubwo ubwa mbere yari yakomerekeje umugore we mu buryo bukomeye, umugore avuga ko nta mpungenge afite z’uko azabyongera. Aramutse yongeye, umugore ngo yahamagara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bakaza bakamutwara.

Kuri uwo munsi umugabo yahise afungurwa arataha ariko asiga yanditse urupapuro asaba imbabazi ndetse avuga ko atazongera gukubita umugore we.

Tuyishimire avuga ko indi mpamvu yatumye ajya gufunguza umugabo we ari uko abo mu muryango w’umugabo we bamuhozaga ku nkeke, bakamutera mu rugo bashaka kumutwara ibiri muri urwo rugo.

Tuyishimire yashakanye na Ukurikiyeyezu mu mwaka w’ibihumbi 2007 bakaba bafitanye abana babiri ndetse bakaba baranasezeranye imbere y’amategeko.

Tuyishimire yamaze gukira bimwe mu bikomere yatewe n’umugabo we usibye ijisho ryatukuye rikaba ngo ryaramuryaga ariko na ryo ngo riri kugenda rikira kuko kwa muganga bamuhaye umuti wo kurishyiramo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka