Rubavu: Abarobyi barashinjwa kwitwaza intwaro mu buryo butemewe mu Kivu

Inzego z’umutekano wo mu mazi mu karere ka Rubavu ziratunga agatoki abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu kwitwaza intwaro mu gihe baroba. Abarobyi ariko bo baravuga ko bitwaza intwaro bagamije kwicungira umutekano kuko ngo muri iki kiyaga hakorerwamo ubujura.

Ngo abakora umurimo w'uburobyi barimo bamwe bikanga umutekano muke.
Ngo abakora umurimo w’uburobyi barimo bamwe bikanga umutekano muke.

Siborurema Baudouin ukuriye impuzamashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko ngo mu kiyaga cya Kivu hagaragaramo abarobyi bakorera mu mucyo bibumbiye mu makoperative, abandi bagakora ubushimusi.

Siborurema avuga ko abakora ubushimusi mu Kivu aribo bitwaza intwaro zirimo imipaka n’intosho kugira ngo abaza kubibira amafi birwaneho ariko akavuga ko aba bakora ubushimusi mu Rwanda no muri Congo harimo n’abafite imbunda kandi bishobora guhungabanya umutekano.

Inzego z’umutekano zikorera mu kiyaga cya Kivu ariko ngo zatangiye guhamagarira abarobyi kwirinda kwitwaza intwaro kuko bashobora kugwa mu bikorwa by’urugomo batabiteganyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba bwana Habimana Martin nawe yemeje ko abarobyi begereye akarere ka Rutsiro baherutse gutemana bari kuroba bamwe bikabaviramo kumererwa nabi. Ibi ngo bigaragara ko kwitwaza intwaro bidakwiriye mu gihe hari inzego z’umutekano zikora amasaha 24 bashobora kwitabaza bagize ikibazo.

Basigaye inyuma no muri gahunda za leta zimwe na zimwe.
Basigaye inyuma no muri gahunda za leta zimwe na zimwe.

Uretse kuba abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu baregwa kwitwaza intwaro, baregwa no kuba bakoresha ibiyobyabwenge iyo bagiye kuroba kugira ngo bashobore guhangana n’imbeho y’ijoro bararamo baroba. Ngo ibiyobyabwenge bakoresha birimo urumogi n’inzoga n’ibindi bo bita inzoga ariko zitemewe ziri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Siborurema akaba ashima ko amakosa abarobyi barangwaho ashobora gukosorwa ubwo batangiye kwegerwa n’ubuyobozi, birimo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kwitwaza intwaro kuko bari bacyenewe gusobanukirwa.

Biravugwa kandi ko ngo kuba abarobyi benshi bakunze kuba mu mazi igihe kinini, haba harimo bamwe batubahiriza gahunda za leta. Ngo benshi muri bo nta bwisungane mu kwivuza bagira, bakavugwaho kwishora mu busambanyi badakoresheje udukingirizo, gukora siporo n’ibindi. Bamwe muri bo babwiye Kigali Today ko bakenewe gufashwa bakagenerwa gahunda zihariye kuko akazi kabo kabasubiza inyuma haba kugira isuku, hamwe no kumenya gahunda za leta.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka