Nyanza: Yagizwe intere akekwaho kwiba umwambaro wa Jeans

Umusore utamenyekanye imyirondoro ye yakubiswe kugeza abaye intere ku mugoroba tariki 13/03/2013 akekwaho kwiba ipantaro yo mu bwoko bwa Jeans mu iduka riri mu gikari cy’aho abagenzi bafatira imodoka za Volcano Express mu mujyi wa Nyanza.

Ababonye uwo musore akubitwa bavuga ko yari yibye umwambaro wa Jeans ndetse yawuhishe mu kwaha awurenzaho umupira yari yambaye.

Ubwo yari amaze gutera nk’intambwe eshatu yahise atabwa muri yombi maze abahisi n’abagenzi baramwahuka batangira kumuhondagura batitaye ko ashobora no kubagwaho agapfa.

Ukekwaho kwiba Jeans yambaye ingofero y'ubudodo bw'umutuku.
Ukekwaho kwiba Jeans yambaye ingofero y’ubudodo bw’umutuku.

Mu gushaka gukiza amagara ye uwo musore byagaragaraga ko ari intarumikwa yirwanyeho ahindukirira abarimo bamukubita maze bituma ajyanwa ahantu mu nguni arahakubitirwa bidasanzwe.

Uwo musore amaze kuremba abamukubise bakwiye imishwaro batekereza ko biza kubagwa nabi nk’uko bamwe mu babikurikiraniraga hafi babihamije.

Isosiyete ya Volcano Express niyo yatanze ubufasha bw’ibanze bwo kumujyana mu kigo Nderabuzima cya Nyanza ariko nabwo ntiyahatinze kuko bahise bamwoherereza ibitaro bya Nyanza bitewe n’uburyo yari indembe atumva atavuga.

Aha bari bamaze kumukubita bamugize inoge.
Aha bari bamaze kumukubita bamugize inoge.

Kwihanira abantu ntibakuvuzeho rumwe

Umwe mu basore wari hafi aho yagize ati: “Njye ndumiwe kubona abantu bazi neza ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ariko bakabirengaho bakihanira ese ubundi habuze iki ngo ashyukirizwe polisi ibegereye?”.

Mugenzi we wari iruhande ashungera ibyarimo kubera aho muri ako kanya yahise umwamagana ati genda igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega.

Bamwe mu bari aho basa nkaho bashyigikiye kwihanira kwakorewe uwo musore waketsweho ubujura bavuga ko kuba yafatiwe mu cyuho ndetse agafatanwa n’igihanga cy’ibyo yari yibye nta kindi bari bategereje uretse kumukosoza inkoni cyangwa ibyo bise kumunyuzaho akanyafu.

Yakubiswe asigara atumva atavuga.
Yakubiswe asigara atumva atavuga.

Mu Rwanda kwihanira ntibyemewe na gato kuko polisi ihora ishishikariza abaturage gufatanya mu rwego rwo gukumira ibyaha no kuranga ababikekwaho ariko hatabayeho kwihanira kuko nta muntu wemerewe kwikorera ubutabera.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu aba ari umwere mu gihe cyose ataraburana ngo ahamwe n’icyaha yakoze (presumption of innocence).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubu ni ubugizi bwa nabi nk’ubundi bwose bwakorewe uriya musore ariko koko nk’uko umunyamakuru yabivuze mu nkuru nta muntu wikorera ubutabera( Nul ne se fait la justice). Ibi birababaje cyane ababikoze bishyikirize polisi niba bagifite ubumuntu muri bo.

Philos yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Aba bamukubise nabo bashyikirizwe polisi kuko nabo ni abicanyi! birababaje wakubita umuntu gutya ngo uri guhana??!! ubu ni ubunyamaswa bukabije!!! ese ubundi muri abo bamukubise ni nde utarakora icyaha? wabona nabo ari abajura!!oya guhana kuriya ntibyemewe namba!!!!!!!!!!!!!

Rukundo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Murwanda kwihanira ntibyemewe ,ariko inyanza biremewe ,ntaho bataniye n’interahamwe,niyo mpamvu bazahora inyuma yabandi.....

rudahirwa yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka