Nyamasheke: Inkuba zishe umuntu, undi arakomereka bikabije

Umuntu umwe yitabye Imana, undi arakomereka bikabije bazize inkuba zabakubise mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 08/03/2013. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke.

Inkuba zikomeye zakubise mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 08/03/2013 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba zakubise Barutwanimana Daniel w’imyaka 23 y’amavuko ahita apfa naho uwitwa Habyarimana Innocent arakomereka cyane ariko ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

Uwakomeretse Habyarimana Innocent yahise ajyanwa ku bitaro bya Ngoma mu karere ka Karongi kugira ngo yitabweho, naho umurambo wa nyakwigendera Barutwanimana Daniel ujyanwa mu iruhukiro mu gihe hagitegerejwe ko uzashyingurwa. Nyakwigendera nawe yajyanwe mu bitaro bya Ngoma.

Aba bagabo bakubiswe n’inkuba bombi bakomoka mu murenge wa Gishyita wo mu karere ka Karongi. Bakoraga akazi ko gucukura umuyoboro w’amazi wubakwa na Sosiyete y’Abashinwa muri uyu murenge wa Mahembe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka