Musanze – Arakekwaho kwivugana umugabo we afatanyije n’umuhungu babyaranye

Kuri station ya polisi ya Kinigi mu karere ka Musanze hafungiye umugore ukurikiranyweho kuba yarafatanyije n’umwana we bakica uwari umugabo we bashakanye witwaga Ntawukizwanuwe Jean de Dieu witwa mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 06/03/2013 babanaga ahitwa Munaga mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kinigi, kugeza ubu baritana ba mwana, dore ko umusore avuga ko yasabwe na nyina kumukiza se wari wasinze, maze nyuma yo kumukubita inkoni ndetse no kumuboha agahita yisubirira aho yabaga kwa nyirakuru.

Umugore we avuga ko nta n’urwara yakojeje ku mugabo we, ahubwo ko umugabo yatashye yasinze, agatera amahane, akihutira gutabaza umuhungu we, waje akamukubita inkoni ebyiri avuga ko arizo zamuviriyemo urupfu.

Mukamagaju Claudine, waturanye n’uyu muryango kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu 2004, avuga ko n’icyo gihe, uyu muryango wahoraga mu makimbirane, aho kubera ubusinzi, nta wabashaga kwihanganira undi.

Supt. Francis Gahima, ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umuvugizi wa polisi muri iyi ntara, yibutsa abantu ko umuntu wasinze atagomba gukubitwa, ahubwo ko aba agomba gufashwa, akaruhuka kugeza ubwo agaruriye ubwenge.

Ati: “Umusinzi ntakubitwa, ahubwo aba akwiriye gufashwa, kuko ubwenge bwe ntabwo buba bugikora neza. Bariya bantu bagombaga kubungabunga umutekano we bahisemo kumuboha baramukubita.”

Supt. Gahima avuga kandi ko uyu musore ahamwe n’icyaha cyo kwica umubyeyi (patricide) yahanwa n’ingingo ya 141 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda, naho umugore yahamwa n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye agahanwa n’ingingo 142. Izi ngingo zose zikaba zibateganyiriza igifungo cya burundu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka