• Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.



  • Abana bigishijwe uko bakora isuku yo mu kanwa

    Kutoza mu kanwa bishobora gutera uburwayi bw’umutima na kanseri - Abaganga

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi bw’umutima na kanseri.



  • Ibi biribwa bishobora kugufasha kugabanya ibinure mu mubiri

    Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.



  • Umulisa Aimée Josiane, aganira n

    Bugesera: Bamenye ko ‘nta buzima bwo mu mutwe nta buzima’

    Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.



  • #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 17-23 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 23 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,951 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye 22 ni ab’i Kigali nahi umwe ni uw’i Rubavu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru (...)



  • Ibitaro bya Kigeme

    Ibitaro bya Kigeme bimaze kwamburwa amafaranga Miliyoni 200 kuva muri 2015

    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.



  • Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by

    Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

    Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.



  • Abarenga 60% by’Abanyarwanda ntibakora isuku yo mu kanwa

    Ubushakashatsi buheruka gukorwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa (Oral Health) muri 2018, bwagaragaje ko abarenga 60% by’Abanyarwanda batajya bakora isuku yo mu kanwa.



  • Basuye santere ifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi b

    U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwaye Ebola barembye barenga 30

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola barembye barenga 30, n’abandi batarembye barenga 80. N’ubwo amakuru aturuka muri iyi Minisiteri avuga ko nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hakomeje imyitozo ndetse n’imyeteguro bitandukanye, bigamije (...)



  • Indwara z

    Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima

    Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima kuko umubare w’abamaze kurwara iyi ndwara ubu wageze kuri 5.1%, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).



  • U Rwanda rukomeje kwitegura guhangana na Ebola (Video)

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye ibice bimwe byo muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko n’ubwo nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hatangijwe imyitozo igamije gukangurira inzego z’ubuzima (...)



  • Aha bari mu gikorwa cy

    Abantu barakangurirwa kumenya kwisuzuma Kanseri y’ibere

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abantu bose bazibonaho ibimenyetso bikurikira, kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha Kanseri y’Ibere.



  • Kwigunga ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

    Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

    Impuguke mu by’indwara zo mu mutwe zivuga ko umuntu ashobora kugira ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, ariko ntabimenye bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku byerekeranye n’izo ndwara.



  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,212 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari babiri, umwe ni uw’i Kigali undi ni uw’i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi (...)



  • #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 1,215. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,467 nk’uko imibare yatangajwe (...)



  • Kanseri y’ibere ishobora gufata n’abagabo - Impuguke

    N’ubwo abenshi iyo bumvise indwara ya kanseri y’ibere (Breast Cancer), bahita bumva ko ari iy’abagore, siko bimeze, kuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima zemeza ko ishobora gufata n’abagabo.



  • Abayobozi banyuranye barebye uko Ebola irimo kwirindwa cyane cyane ku mupaka wa Cyanika

    U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira mu Rwanda.



  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,290. Uwo muntu umwe wanduye yabonetse i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,467.



  • Mu bafite uburwayi bwo mu mutwe harimo benshi barwaye agahinda gakabije

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko mu barwaye indwara zo mu mutwe, harimo benshi bibasiwe n’agahinda gakabije. Dr Jean Damascene Iyamuremye ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima n’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryagaragaje ko umubare w’abantu (...)



  • Bigenda gute ngo umuntu wavutse ari muzima arware mu mutwe?

    Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko umuntu wese avuka nta bibazo byo mu mutwe afite, uretse ibishobora kumufata mu nzira yo kuvuka, cyangwa amaze kuvuka nk’ibikomoka ku kuba avutse ananiwe.



  • Minisitiri w

    Abafite ubumuga bagiye gutangira kwivuriza kuri mituweli

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, yo kujya bivuza bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi bitabavunnye.



  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,131. Uwo muntu umwe wanduye yabonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,467.



  • Ibitaro bya Caraes ni byo byakira benshi mu bafite uburwayi bwo mu mutwe

    Hari ibibazo byo mu mutwe bishobora kwirindwa - Impuguke

    Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko hari ibibazo biteza uburwayi bwo mu mutwe bishobora kwirindwa, birimo amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.



  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,224 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari babiri babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (...)



  • Hakenewe igisubizo ku burwayi bwo mu mutwe bukomeje kwiyongera - Abasesenguzi

    Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko burushaho kugenda bwiyongera.



  • Ebola yishe umuntu i Kampala

    Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu murwa mukuru wa Kampala ndetse umuntu umwe kikaba cyamuhitanye. Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng, yatangaje ko umugabo wishwe na Ebola yamuhitanye aguye ku bitaro bya Kiruddu byakira indembe i Kampala.



  • #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,515 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari batanu ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (...)



  • Covid-19 yongereye ibipimo byo kwiheba n’agahinda gakabije - OMS

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), riratangaza ko muri iyi myaka itatu ishize, bigaragara ko imibare y’abafite ibibazo byo mu mutwe, bishingiye ku kwiheba n’agahinda gakabije, yiyongereye ku kigero cya 25% ku Isi, Covid-19 ngo ikaba yarabigizemo uruhare.



  • Iyi miti ntiyemewe ku isoko ry

    Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku miti bakekaho kutuzuza ubuziranenge

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.



  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 974 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari g ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana (...)



Izindi nkuru: