Minisiteri y’Ubuzima irishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso, nyuma yo gutangiza umushinga wo kuvura no gukora ubukangurambaga ku burwayi bw’amaso.

Ni umushinga watangiranye no gutanga ibikoresho bigezweho mu kuvura amaso byahawe ibitaro bine mu Gihugu hose, hanatangwa amahugurwa mu kuvura amaso.

Mu byakozwe muri iyo myaka itatu, harimo abakozi basaga 150 bongerewe ubushobozi mu kuvura amaso mu bitaro bine bya CHUB, ibya Byumba, Kilinda n’ibitaro bya Nyagatare.

Ibigo nderabuzima 46 byo muri ibyo bitaro kandi byahawe amahugurwa yo kuvura indwara z’amaso. Ibyo byatumye mu bukangurambaga bwo kuvura amaso, abarwayi bari bateganyijwe, biyongeraho abasaga ibihumbi 10 kuko bugitangira hari hateganyijwe ibihumbi 29, busojwe hakiriwe ibihumbi 39.

Umusaza wo mu Karere ka Huye wavutse mu 1957 akaza kurwara amaso, agahuma avuga ko yabwiraga abagize umuryango we ko amaso amurya ariko ntibabyiteho ngo bamufashe kwivuza, kugeza ahumye burundu.

Uwari warahumye ubu arabona nyuma y'ubukangurambaga no kuvurwa amaso
Uwari warahumye ubu arabona nyuma y’ubukangurambaga no kuvurwa amaso

Avuga ko abantu bamaze kumenya ko yahumye batangiye kumwiba ibye mu mirima, kuko atashoboraga kubibungabunga, umuryango we urakena kuko atari akibasha kuwukorera ahubwo asigaye arya yicaye.

Agira ati “Byaje ndeba buhoro buhoro ariko ntihagire ubyitaho ngo njye kwivuza, kugeza mpumye burundu, ibyo kurya nabihabwaga n’abana mu biganza nkabona gutamira. Kubura amafaranga byatumye ntivuza ku gihe nguma mu rugo amaso yarapfuye”.

Nyuma y’ubukangurambaga bwo kuvura amaso bwakozwe hirya no hino mu Gihugu, uyu musaza yafashijwe kuvurwa arongera arabona, biramutangaza akaba ashishikariza abarwara amaso kudategereza kuremba ahubwo bakihutira kugana muganga.

Agira ati “Babanje kubaga rimwe mbona ndarebye, bamaze kubaga irindi noneho birushaho, mbona sinzi aho ndi kuko nari naravuye i Huye nkaza i Kabgayi. Abantu bisuzumishe bivuze kare kuko nari narihebye, nsanga kubaho ku Isi ntacyo ubona birutwa no kuba warapfuye”.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi buteye imbere, Dr.Joel Bahoza, avuga ko bishimira kuba abantu babona kuko ari byo biherwaho bashyira mu bikorwa ibitekerezo bigamije iterambere, kandi ko kuba harabayeho kwita ku barwayi b’amaso bizakomeza, habaho kwigisha abita ku buzima bw’amaso.

Dr. Bahoza avuga ko mu myaka ine iri imbere abavura amaso na bo bazaba bamaze kwikuba kane
Dr. Bahoza avuga ko mu myaka ine iri imbere abavura amaso na bo bazaba bamaze kwikuba kane

Agira ati “Buri kintu cyose umuntu agiye gukora abanza kukireba, ubwo abita ku buzima nibikuba inshuro enye nko mu bindi bice by’ubuzima, bizatuma abagana serivisi z’ubuzima tubitaho bihagije”.

Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko kwegereza serivisi z’amaso mu bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, byatumye nibura abantu bashishikarira kujya kwisuzumisha no kwivuza amaso.

Avuga ko bitari gupfa koroha gushishikariza abaturage kujya kwisuzumisha no kwivuza, mu gihe ababaha serivisi nta bumenyi bafite bwo kwita ku barwayi, kuko iyo umuntu yabaga yavuwe, undi yamureberagaho na we akagana ku ivuriro.

Agira ati “Iyo abantu bivuje bagataha bagakira, babwira n’abandi bakaza kwisuzumisha tukabavura, ni cyo cyatumye imibare y’abo twateganyaga irenga tukagera ku gipimo cya 140%, kuko twateganyaga kuzavura abantu ibihumbi 28, ariko dusoje twakiriye abagera ku bihumbi 39”.

Bishimiye uko umushinga ushojwe abantu benshi barwaye amaso bavuwe
Bishimiye uko umushinga ushojwe abantu benshi barwaye amaso bavuwe

Ibitaro bya CHUB byahawe ibikoresho byo kuvura amaso no gusuzuma byimbitse kimwe no kubaga amaso, bigaragaza ko kuba abaforomo n’abaforomakazi ku bigo nderabuzima barahawe amahugurwa ku kuvura amaso, ndetse n’ubukangurambaga busaba abantu kwisuzumisha, byatumye imibare y’abo bakira izamuka, bidatewe no kwiyongera k’uburwayi, ahubwo bitewe na serivisi zabegerejwe.

Ubukangurambaga bwo kuvura amaso no gutanga ibikoresho byo kuvura amaso mu bitaro bine, byagizwemo uruhare n’umuryango CBM wita ku kurwanya ubuhumyi na Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bo mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Abafatanyabikorwa mu kuvura amaso bafashe ifoto y'urwibutso
Abafatanyabikorwa mu kuvura amaso bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka