Abafite ubumuga bo muri OLSAR bifuza guhabwa insimburangingo zitabagiraho ingaruka

Abanyamuryango b’Umuryango w’abantu bafite ubumuga batewe na za mine hamwe n’abandi babuze ingingo bakuze (OLSAR), barasaba koroherezwa kubona insimburangingo zikoze mu buryo butangiza ubuzima, n’imibiri yabo.

Abafite ubumuga bw'ingingo bavuga ko zimwe mu nsimburangingo zikorerwa mu Rwanda zigira ingaruka ku buzima ndetse no ku mibiri yabo
Abafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko zimwe mu nsimburangingo zikorerwa mu Rwanda zigira ingaruka ku buzima ndetse no ku mibiri yabo

Organization of Landmine Survivors Amputees of Rwanda (OLSAR), ni umuryango uhuriwemo n’abantu bafite ubumuga batewe na za mine zo mu butaka n’ibindi bisasu, hamwe n’abandi babuze ingingo bakuze, kubera impamvu zitandukanye zishobora gutera ubumuga.

Uwo muryango wagiyeho hagamijwe kurwanya no kurandura mine zari zikiri mu butaka, hamwe no kugira ngo abo zamugaje bashobore kuvugirwa no gufashwa kwiteza imbere.

Nubwo abantu bafite ubumuga, by’umwihariko ubw’ingingo bishimira ko hari byinshi byagezweho, mu kubafasha kwiteza imbere no kudahezwa, ariko ngo baracyafite ikibazo cyo kubona insimburangingo n’inyinganirangingo, kubera ko nubwo bitoroshye kuzibona, ariko kandi ngo n’iziboneka zibagiraho ingaruka.

Celestin Byumviro ufite ubumuga bw’ukuguru, avuga ko insimburangingo yambaraga yagendaga isa ni imutema, ikamwinjiramo, arebye asanga aho akaguru gatereye hagize ikibazo, ahitamo kuyireka.

Ati “Ugiye kureba insimburangingo badukorera ntabwo ziri ku rwego rwo kuyigenderamo, iyo urebye usanga na yo ubwayo yagutera ibibazo birenze uko wagenda ufite inyunganirangingo, icyo twifuza ni uko bakorohereza abashoramari bafite ibikoresho byiza bigezweho, bakora insimburangingo nziza zidatera ikibazo, ihanywe nuko akaguru kawe kakabaye kareshya, tukaba arizo tuzajya dukoresha.”

Abafite ubumuga bw'ingingo basaba ko bakoroherezwa kubona insimburangingo zitagira ingaruka ku buzima bwabo
Abafite ubumuga bw’ingingo basaba ko bakoroherezwa kubona insimburangingo zitagira ingaruka ku buzima bwabo

Henriette Mukingambeho na we afite ubumuga bw’ukuguru, avuga ko insimburangingo bambara zibagiraho ingaruka zitandukanye bitewe n’umubiri.

Ati “Nkanjye ibibazo inteza ni uko uburyo ikozemo budahuje n’umubiri wanjye, ishobora kugukomeretsa mu gihe utayambaye neza, cyangwa ikaba yagusigira utuntu duhindura uruhu hakaba hahinduka nk’umukara, icyifuzo ni uko twakoroherezwa kubona insimburangingo zikoze mu buryo butangiza ubuzima bwacu, n’imibiri yacu.”

Umuyobozi wa OLSAR Francis Karangwa Kavurati, avuga ko uburyo insimburangingo babona mu Rwanda zikozwe, zibagiraho ingaruka.

Ati “Kubera uko zikoze n’ibizikoze, hari uwo bayishyiraho ukuguru kwaracikiye hasi, bakongera bakamujyana bakagucira hejuru yaramukomerekejemo imbere, iyo igenda yikuba ku mubiri itera umubiri kwangirika ejo bikavamo kanseri, nkuko ibintu byose hari iterambere, hari insimburangingo zimaze kugerwaho, twebwe icyo duharanira ni uko twabona inziza zijyanye n’imibiri yacu, ku buryo zitatugiraho ingaruka.”

Ibivugwa n’abanyamuryango ba OLSAR babihurizaho n’umunyamabanga nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, uvuga ko hari insimburangingo zigira ingaruka ku bantu, bitewe n’umubiri w’umuntu, kuko hari izigeze kumutera ibibazo, gusa ngo abafite ibyo bibazo bashonje bahishiwe.

Ati “Nk’umuntu ugenda n’amaguru cyane aba akeneye inziza kurushaho, kugira ngo rwa rugendo akora, hatazaho ubushyuhe bwinshi cyane, bikamugiraho ingaruka nyinshi, niyo mpamvu natwe mubyo dukora harimo gushaka uburyo tugirana n’abantu b’inzobere mu kuzikora, kugira ngo bagende bahugura abantu bafite ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo, babashe gukora inziza.”

Akomeza agira ati “Muri iyi minsi hari abantu barimo guhugura abantu ku bitaro bya CHUB na CHUK, kugira ngo babigishe uburyo bushya, ku buryo bazajya baza bakagupima, ku buryo ihita isoka nta kuvuga ngo yabaye ngufi cyangwa ntoya, icyo dushaka ni uguhugura abatekinisiye no kubashakira ibikoresho bigezweho, mu minsi micye nabwira abantu ko bashonje bahishiwe, turashaka uburyo ibintu byanoga, abantu bakajya babona insimburangingo nziza.”

U Rwanda rwemejwe n’Umuryango w’abibumbye nk’Igihugu cya mbere ku Isi kitakirangwamo mine mu butaka mu Kuboza 2009, aho mu myaka itatu mbere y’uwo mwaka, hangijwe mine zirenga 9000 zari zarashijwe mu butaka hagati y’umwaka wa 1990-1994.

Imibare y’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rya 2022, yagaragaje ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga 391,775 barimo 145,710 bafite ubumuga bw’ingingo. Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo 16 bikora insimburangingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka