Minisiteri y’Ubuzima yafunze amavuriro umunani

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafunze amavuriro umunani yavuraga mu buryo bwa gakondo kubera ko amwe muri ayo mavuriro yakoraga adafite ibyangombwa mu gihe andi yamamaje ibikorwa byayo kandi bitemewe.

Hari abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n'ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw'abantu
Hari abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n’ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw’abantu

Aya mavuriro yafunzwe arimo iryitwa Kunga Therapy, Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medecine Zeoviva, Green Vision Nutrition na Ijabo Life Center.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza ya Ministeri y’Ubuzima.

Mu makosa aya mavuriro ashinjwa harimo kandi kwamamaza serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.

Dr Ntihabose Corneille ushinzwe serivise z’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko mu bugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima basanze aya mavuriro atujuje ibisabwa ndetse anakora ibikorwa byo kwamamaza ubuvuzi kandi bitemewe.

Ati “Ni ubugenzuzi buri gukorwa mu gihugu hose ndetse no mu ntara mu turere dutandukanye cyane cyane amavuriro atanga ubuvuzi gakondo n’ubuvuzi bwuzuzanya n’ububangikanywa n’ubusanzwe, hagamijwe guhagarika ibikorwa byo kwamamaza n’imikoreshereze y’imiti itemejwe n’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa ndetse no kugenzura mu nyubako bakoreramo kugira ngo turebe niba bijyanye n’amahame aba yarashyizweho n’imikoreshereze y’ibigo by’ubuvuzi”.

Dr Ntihabose avuga ko muri raporo zabonetse no mu busesenguzi bwakozwe hafashwe icyo cyemezo cy’uko afungwa ndetse ko hazakomeza gukorwa ubugenzuzi ku yandi mavuriro gakondo aho akorera mu gihugu hose.

Dr Ntihabose avuga ko imiti ikorwa n’aya mavuriro igomba gucuruzwa yahawe icyemezo n’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa.

Ati “Amabwiriza ahari ni uko nta muti ugomba gucuruzwa ndetse ngo uhabwe Abanyarwanda utabanje kwemezwa n’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa, umuti rero uba wakozwe uba ushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ni yo mpamvu uba ugomba gupimwa kandi ugatangirwa icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA”.

Dr Ntihabose avuga ko imiti bakoresha irimo gusuzumwa muri za Laboratwari, iyo bazasanga itujuje ubuziranenge igakurwa ku isoko ndetse nibasanga hari ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu ko bashobora no kuba bakurikiranwa mu mategeko.

Ku bijyanye n’imikorere y’abavuzi gakondo, Dr Ntihabose avuga ko bafite ishyirahamwe ry’ubuvuzi gakondo rishyiraho ubuyobozi bwabo rikagena n’uburyo abahuriye muri iryo shyirahamwe bakemura ibibazo biri muri ryo shyirahamwe ryabo, ariko icyo bagomba gukemura mbere, ni ikibazo cy’imikorere kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Dr Ntihabose avuga ko ikibazo kijyanye n’ubuvuzi ari cyo kihutirwa cyane kugira ngo bakumire ingaruka zigera ku buzima bw’abantu aho basanze hari imwe mu miti yakoreshwaga n’aya mavuriro gakondo irimo za mikorobe, ndetse n’ibinyabutabire byinshi.

Ati “Mu miti twasuzumye twasanze idafite isuku irimo za mikorobe, hari n’aho twagiye tubonamo ibinyabutabire biremereye bishobora kuba byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu ndetse bikaba byanatera indwara ya cancer”.

Dr Ntihabose avuga ko abavuzi gakondo bagombye kubahiriza amabwiriza birinda ibikorwa bihabanye n’amategeko agenga ubuvuzi, banapimishe imiti mbere yo kuyijyana ku isoko.

Yasabye abaturage kujya bashishoza mbere yo kugana ubuvuzi gakondo kugira ngo imiti bahabwa itabagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwaya makuru areba ubuzima,ababishinzwe bakomeze bagenzure usibye niyo miti yabo ifite ingaruka, iba inahenze

Ni Flora yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka